MONUSCO yatangiye guha FARDC imyitozo ya gisirikare ikomeye igamije kongerera ubushobozi bw’izi ngabo kugirango zibashe guhangana n’umutwe wa M23 .
Nyuma yaho bikomeje kugaragara ko umutwe wa M23 uri gutsinda bikomeye ingabo za Leta FARDC mu rugamba bahanganyemo muri Teritwari ya Rutshuru ndetse ukaba uherutse kwigarurira izindi Lokalite nyinshi zigize iyi teritwari, MONUSCO yahisemo kuyiha ubufasha bw’imyitozo ya gisirikare kugirango ibashe kwihagararaho no gusubiza inyuma abarwanyi ba M23.
Si M23 gusa, kuko MONUSCO yifuza ko igisirikare cya FARDC kigira ubushobozi buhagije bwo guhashya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa DRC no kuyitsinsura burundu mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano muri ako gace k’Uburasirazuba.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri teritwari ya Rutshuru yanemejwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri DRC, n’uko Kuva tariki ya 3 Ugushyingo 2022, MONUSCO iri guha imyitozo ya gisirikare abasirikare ba FARDC mu ntara ya Ituri mu gace ka Rwampara mu birometero 12 uvuye mu mujyi wa ka Bunia, igamije kuyongerera ubushobozi kugirango ibashe guhangana na M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro.
Iyi myitozo iyobowe n’abasirikare bo mu mutwe udasanzwe wa MONUSCO ( Special Force) baturuka mu gihugu cya Guatemala ikaba igomba kumara igihe cy’ukwezi kumwe gusa.
Aba basirikare ba FARDC, bari kwigishwa kurwanira mu mashyamba n’imijyi, amayeri yo kurasa ku mwanzi no kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu gihe cy’urugamba.
Karma Soro ukorera ibiro bya MONUSCO muri Ituri, avuga ko iyi myitozo igamije kongerera FARDC ubushobozi bwo guhangana n’umwanzi ukomeye bahanganye muri iyi minsi n’indi mitwe yitwaje intwari ikorera mu Burasirazuba bwa DRC no kurinda abaturage mu gihe bahanganye n’umwanzi.”
Yagize ati:” Iyi hagunda igamije kongerera FARDC ubushobozi bwo guhangana n’umwanzi utayoroheye muri iyi minsi n’indi mitwe yitwaje intwaro no kurinda abatura mu gihe bahanganye n’umwanzi.”
FARDC , ivuga ko ishimishijwe cyane n’iyi myitozo bari guhabwa na MONUSCO kuko izabafasha guhangana n’umwanzi bahanganye ukoresha amayeri menshi mu ntambara bahanganye nawe.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com