Nicola Riviere intumwa idasanzwe y’Ubufaransa mu kanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi akaba ari nawe wari uyoboye itsinda ry’aka kanama ryari rimaze iminsi muri DRC, yakuriye inzira k’umurima abifuza ko MONUSCO ifasha FARDC kurwanya M23.
Ni mu kiganiro n’itangazamakuru ejo kuwa 12 Werurwe 2022 , ubwo iritsinda ryari mu mujyi wa Goma mu rwego rwo gusuzuma uko ikibazo cy’umutekano cy’ifashe mu burasirazuba bwa DRC n’uko abakuwe mu byabo n’imtambara bamerewe .
Ubwo yabazwaga impamvu MONUSCO idafasha FARDC kurwanya M23,Nicola Riviere yasubije ko MONUSCO itaje muri DRC kurwana n’inyeshyamba, ahubwo ko iri mu butumwa bw’amahoro no kurinda umutekano w’abaturage, nk’uko biteganywa n’umwanzuro nimero 2666 w’akanama ka ONU gashinzwe kugarura amahoro n’umutekano ku Isi .
Ati:”Ikibazo cyo mu burasirazuba bwa DRC kirazwi aho M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi guhera mu mpera z’umwaka ushize. Kugeza ubu uyu mutwe umaze gufata ibice by’inshi by’ingenzi mu majyaruguru ya Goma.Hari kandi n’imitwe nka CODECO,ADF, FDLR n’iyindi , ariko ndagirango mbabwire ko MONUSCO itari hano kugirango irwane n’imitwe yitwaje intwaro, ahubwo inshingano zayo ni ukubungabunga no gushimangira amahoro n’ umutekano w’Abaturage.”
Yakomeje avuga ko kurinda ubusugire bwa DRC, ari akazi k’igisirikare cya Leta FARDC ndetse ko aricyo gifite inshingano zo kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.
K’urundi ruhande ariko, hari abanenga Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuba kitarwanya iyi mitwe yitwaje intwaro yose uko yakabaye, ahubwo kigakorana nayo mu kurwanya umutwe wa M23 ,kandi ariyo imaze igihe yarazengereje abaturage .
Hari kandi ibyegeranyo bitandukanye byagiye bishyirwa hanze, bigaragaza uburyo bamwe mu bayobozi n’abasirikare bakuru muri DRC ,bagira uruhare mu gushinga iyi mitwe kugirango bayikoreshe mu bucuruzi bw’abamabuye y’agaciro,imbaho n’ibindi mu buryo bwa magendu.
Abakurikiranira hafi icyibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC , bavuga ko mu gihe Abayobozi b’iki gihugu bazakomeza kwirebaho no gushyira inda imbere, bizagorana cyane kugirango amahoro n’umutekano bigaruke mu burasirazuba bwa DRC, kuko hari benshi bungukira mu kubaho kw’iyi mitwe ariko bakirengangiza umutekano w’Abaturage.
Cyabitama rero niyicarane na ba Depite be bagire icyo bemeranya na Makenga