Umuyobozi wa Monusco, Bintou Keita ari kumwe na Patrick Muyaya Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, bagiriye ikiganiro i Kinshasa kuri uyu wa 19 Kamena , bagaruka ku kuba Monusco igomba gutaha ariko asobanurirwa ko bidashoboka kuko hakiri ibitarajya ku murongo biyitegereje.
Bintou Keita uhagarariye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye muri Republika ya Demokarasi ya Congo, yasobanuye ko kuva muri DRC aribyo, ariko ko bikiri ingorabahizi kuko abona ko hari ibyo itarashyira ku murongo
Ati:”Kugenda kwa MONUSCO nibyo izagenda, ariko dukwiye kugenda mu bwunvikane kandi mu mahoro. Ntushobora kuzuza misiyo mu munsi umwe gusa.”
Umuyobozi wa MONUSCO yibukije ko kugira ngo MONUSCO ikurwe mu nshingano irimo muri RDC hagomba kubanza kugaragazwa umubare w’abagize inzego z’umutekano za RDC, mu bice byose birimo abimuwe mu gihugu barinzwe na Monusco.
Bintou Keita yatangaja ko kugenda kwa MONUSCO, bikwiye gushingira ku miterere y’ibihe by’ingenzi byagezweho muri gahunda yo kugarura amahoro muri DRC, ihuriyeho na Guverinoma ya Republika ya Demokarasi ya Congo.
Muri ibyo bikorwa twavuga, kugabanya cyane iterabwoba rifitanye isano n’imitwe yitwaje intwaro bitewe n’uburyo bwuzuye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya P-DDRCS. Imitunganyirize y’amatora yizewe mu mucyo, mu mahoro yakozwe mu gihe ntarengwa cy’itegeko nshinga.
Patrick Muyaya we yatangaje ko “Guverinoma ya DR Congo yemeye icyifuzo cy’abaturage cyo kuvana MONUSCO muri RDC, yongeraho ko ibi bigomba gukorwa mu buryo buteganyijwe kandi bufite gahunda.”
Yavuze ko kubyerekeye kuvana ingabo za Monusco k’ubutaka bwa RDC, badashobora gushyiraho itariki, kubera ko hakiri ibintu byinshi bitateganijwe kandi bidashoboka.
Ati: “MONUSCO ikomeje kunyura mu nzira zose kugira ngo mu karere amahoro agaruke, cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC, bityo rero, hari ibihumbi by’abaturage byakuwe mu byabo. Ibi bagomba gusiga babishakiye umuti.”
Bintou Keita, avuga ko uruhare rwa MONUSCO mu nzira y’amahoro ya Nairobi ko yifuza ko basiga bayishakiye umuti. Hakubiyemo kandi ubuhanga bwa Monusco mu gusezerera no kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro ndetse no kurengera abana n’abagore bakunze guhohoterwa.
Yongeyeho ko MONUSCO ishishikajwe no kubaha amasezerano ya Luanda na Nairobi.
Uwineza Adeline