Ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu ntara ya Ituri batangiye gutegura abashobora kubasigariraho igihe baba basubiye iwabo, nk’uko biteganijwe.
Ibi nibimwe mu byemejwe mu nama yabaye kuwa 14 Kamena muri kano gace ka Bunia ikaba yari yateguwe na MONUSCO , igatumirwamo umuyobozi w’agace ka 32 KA Gisirikare, abagize akanama gashinzwe umutekano mu ntara ndetse n’abakozi by’umuryango w’abibumbye
N’ubwo bimeze gutyo ariko ngo guverinoma nayo yari yateguye iyo gahunda yo gusaba aba bagize ubutumwa bw’amahoro muri iki gihugu guhugura abanyagihugu babo kugira ngo bagende nabo birindire umutekano.
Nk’uko byatangajwe ngo icyari kigamijwe kwari ugushyiraho itsinda rigomba gutekereza ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa bitanu kuri cumi n’umunani byemejwe n’ubuyobozi bwa a MONUSCO, hagamijwe korohereza inshingano abagize MONSCO.
Umuyobozi w’ikigo cya MONUSCO muri Ituri, Marck Karna Soro, yagize ati: “Iyi ni intambwe y’ingenzi iranga intangiriro yo kugenda turangiza ubutumwa bwacu muri aka gace.”
Muri iyi ntara MONUSCO yahatakarijee abasirikare makumyabiri kuva batangira kuhakorera.
Icyakora uyu muyobozi wa MONUSCO muri aka gace atangaza ko bigaragara ko nibamara kuhava hazavuka ikibazo gikomeye kuko aka gace katoroshye