Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri DR Congo(MONUSCO), buvuga ko Abarwanyi ba FDLR bagera ku 1000 ,aribo basigaye ku butaka bwa Rebulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni ibyatangajwe na Jean Claude Bahati Muhindo ukora mu biro bya MONUSCO bishinzwe kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanze Abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri DR Congo, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu mujyi wa Goma.
Jean Claude Muhindo, avuga ko Abarwanyi ba FDLR bagera ku 1000 aribo bakibarizwa ku butaka bwa DR Congo by’umwihariko mu gice cy’Uburasirazuba ndetse ko abagera ku 30.000, bambuwe intwaro bacyurwa mu Rwanda mu myaka icyenda ishize.
Ati:”Kugeza ubu, muri DR Congo harabarurwa Abarwanyi ba FDLR bagera ku 1000 , mu gihe abasaga 30.000 bacyuwe mu Rwanda mu myaka icyenda ishize.”
Yakomeje avuga ko FDLR, itandukanye cyane n’indi mitwe ikorera mu burasirazuba bwa DRC , ngo kuko usanga Abarwanyi bayo uko ari 1000 ,buri wese aba afite imbunda ndetse bakora nk’igisirikare giteguwe neza.
Ati:” Icyo mugomba kumenya n’uko FDLR itandukanye n’indi Mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa DRC kuko Abarwanyi bayo bose uko ari 1000, usanga buri wese afite imbunda ye kandi ukabona ko bateguwe neza nk’igisirikare cy’umwuga, mu gihe indi mitwe usanga ifite Abarwanyi nka 500 ariko ugasanga imbunda bafite zitarenze 20.”
K’urundi ruhande, Ernest Sengoga Umunyapolitiki ubarizwa mu mujyi wa Goma, yavuze ko ukurikije uyu mubare w’Abarwanyi ba FDLR bakiri ku butaka bwa DR Congo, itakiri umutwe wabasha gutera u Rwanda kuko waciwe intege ku buryo bufatika mu bihe byashize.
Ati:” Ibi biragaragaza ko FDLR itakiri umutwe ufite ubushobozi bwo guteza ibibazo Leta y’u Rwanda.”
Ibi bitangajwe , mu gihe Ingabo za DR congo(FARDC) zimaze igihe zikorana bya hafi n’Umutwe wa FDLR mu rugamba bamaze igihe bahanganyemo na M23 muri teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
FARDC kandi , ikomeje ibikorwa byo gutera inkunga no gufasha FDLR , aho iki gisirikare cya DR congo kimaze igihe kiri guha uyu mutwe intwaro nyinshi n’amasasu, nk’uko biheruka kwemezwa n’impuguke za ONU. .
Ni igikorwa cyabaye mu bihe bitanduka, aho FARDC yiyemeje guha intwaro imitwe yitwaje intwaro irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda irimo FDLR/FOCA, RUD-URUNANA, FPP n’umutwe wa FLN n’indi y’Abanye congo bakorana mu kurwanya M23 nka NyaturaCMC, APCLS, Mai Mai Abazungu, Mai Mai Yakutumba n’iyindi .
Hari amakuru aheruka kujya hanze, avuga ko Guverinoma ya DRC yasabye mitwe yose irwanya Ubutgetsi bw’u Rwanda, kwishyira hamwe kugirango ihuze imbara hanyuma ihabwe ubufasha bwo gutera u Rwanda.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’icyamakuru Jeane Afirque ,Perezida Paul Kagame yagarutse kuri FDLR avuga ko “ Abarwanyi b’uyu Mutwe , utabasha kubatandukanya n’igisirkare cya DR congo , kuko bahindutse umwe bitewe n’imikoranire ya hafi bafitanye muri iyi minsi .”
Yakomeje avuga ko” u Rwanda ruhanze amaso ku biri kubera muri DR Congo ,bitewe n’Umutwe wa FDLR ushobora kwivanga n’indi mitwe nka ADF n’iyindi ,bagamije hungabanye umutekano w’ u Rwanda”
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Ibi ni ukubeshya! Abandi bihishe muri FARDC!
Ahubwo fdlr=fardc ibyo birazwi nibareke kuyobya uburari.