Madame Bintou Keita yasabye Leta ya Congo kugaragaza ukuri ku biri kubera mu burasirazuba bw’igihugu cyabo,nyuma y’uko Leta ya Congo igaragaje ko yo itari mu ntambara n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ahubwo M23 ihanganye na Wazalendo.
Uyu muyobozi wa MONUSCO yatangaje ibi ubwo yabazaga ukuntu abo Leta yita urubyiruko rw’abakunda igihugu, Wazalendo bafite ubuhanga nk’ubwo bamaze igihe bagaragaza, ndetse akibaza n’intwaro bafite aho ziva asaba ubutegetsi bw’iki gihugu kwerura bugatangaza ko buri mu ntambara ku mugaragaro.
Yagize ati” ibitumvikana byo ni byinshi, intwaro Wazalendo ikoresha izikura he? Ese wazalendo ifite indege z’intambara? Drone yifashisha n’uburyo bwo kuzikoresha bivahe? Uyu muyobozi agahera aha asaba Leta ya Congo kwemera amakosa yayo yo kurenga ku myanzuro ya Luwanda na Nairobi yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwaRepubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi kandi bije nyuma y’ibitero bikomeye byagiye byifashisha indege na Drone mu birindiro by’umutwe w’inyeshyamba wa M23, ndetse abatari bake bakahasiga ubuzima.
Byongeye kandi uyu muyobozi yamaganye ubugome n’iyica rubozo aba bitwa Wazalendo bamaze igihe bakorera abaturage bo muri Kivu y’amajyaruguru bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, ibintu bifatwa nk’ubwicanyi ndenga kametere kandi bushyigikiwe na Leta.
Ibi byose rero nibyo Bitou Keita yashingiye ho asaba ubutegetsi bw’iki gihugu kugaragaza ukuri kuko n’ubundi kurigaragaza, bakerura ko bamaze kwinjira mu mirwano n’inyeshyamba za M23.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune