Nyuma yuko havuzwe amakuru yuko Guverinoma ya Malawi ishaka gucyura abasirikare bayo bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo (MONUSCO), ubuyobozi bw’ubu butumwa bahakanye aya makuru.
Byavugwaga nyuma yuko abanye-Congo benshi bakomeje gukora imyigaragambyo y’umujinya mwinshi yajemo n’ibikorwa by’urugomo ruri gukorerwa MONUSCO.
Hari amakuru yacicikanye avuga ko igihugu cya Malawi gishaka gucyura abasirikare bacyo bari kumwe n’abandi muri ubu butumwa bwa MONUSCO.
Mu butumwa MONUSCO yatambukije kuri Twitter yayo, yanyomoje aya makuru, ivuga ko ari amakuru y’impimbano icyo yise ‘Fake news’.
Ubutumwa bw’ubuyobozi bw’ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, buvuga ko abasirikare ba Malawi “Bari kumwe n’abandi mu ngabo za MONUSCO mu nshingano bafite zo kurinda abaturage b’abasivile. Ntabwo bigeze bava muri RDCongo kandi n’uko kugenda kwabo nta guhari.”
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yamaganye ibi bikorwa by’urugomo biri gukorerwa ingabo ziri mu butumwa bw’uyu Muryango.
António Guterres uvuga ko ibi bikorwa by’Abanye-Congo bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara, yasabye Guverinoma ya Congo gufata ababigizemo uruhare bose, bakajyanwa imbere y’ubutabera.
RWANDATRIBUNE.COM