Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zemeje ko abasirikare bayo batatu bakomoka muri Tanzania, bakomerekeye mu ntambara yo kurwanya M23.
MONUSCO yemeje ko aba basirikara batatu bakomeretse barimo umwe wakomeretse cyane bagahita bajyanwa kuvurirwa i Goma.
Aba basirikare bakomeretse mu gihe muri iki Cyumweru urugamba rwongeye kwambikana nyuma y’icyumweru hari agahenge.
FARDC iri kurwana itewe ingabo mu bitugu na MONUSCO ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, yaraye yongeye gushinja igisirikare cy’u Rwanda gutera inkunga uyu mutwe wa M23 bahanganye.
Muri iri tangaso ryasohowe n’Umuvugizi w’igisirikare muri Kivu ya Ruguru, Gen. BGD Sylvain rivuga ko igitero cyanakomerekeyemo aba basirikare batatu mu ngabo za MONUSCO cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 07 Kamena 2022, ngo FARDC yarasanye n’abasirikare 500 badasanzwe b’u Rwanda.
Igisirikare cy’u Rwanda cyo cyakunze kwamagana kenshi ibi birego, ndetse ahubwo gishinja FARDC gufatanya na FDLR gushotora ingabo z’u Rwanda ho banaherutse gushimuta abasirikare babiri ba RDF nubu bakiri muri Congo.
Ibi byose biri no mu bikomeje gutiza umurindi umwuka mubi mu mubano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo byombi bitabanye neza muri iyi minsi kubera ibi birego bishinjanya.
RWANDATRIBUNE.COM