Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), bwatangaje ko hari abasirikare icyenda bo mu ngabo zabwo bakomerekeye mu mirwano n’umutwe wa M23.
MONUSCO mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu yavuze ko abo basirikare bakomerekeye mu mirwano yabereye i Sake ku wa Kane no ku wa Gatanu; mbere yo kujya kuvurirwa i Goma.
Ku wa Kane M23 yigaruriye umujyi wa Sake iwirukanyemo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
MONUSCO yatangaje ko ikomeje kuba muri iyi mirwano ku ruhande rw’ingabo za FARDC mu minsi ibiri ishize yafashije kugaba ibitero ku birindiro bya M23, ikoresheje imbunda z’imisada.
MONUSCO kandi yatangaje ko iri gukorana n’ingabo za FARDC mu gukora uburinzi bw’amanywa n’ijoro, mu rwego rwo kongera imbaraga z’ubwirinzi hafi y’umujyi wa Goma wugarijwe n’inyeshyamba.
Yongeyeho ko bari kwifashisha indege za Gisirikare no gutera ibisasu biremereye kugira ngo babashe kwisubiza Sake n’utundi duce.
MONUSCO iri kwivanga mu mirwano, mu gihe M23 iheruka kuburira ingabo zayo ndetse n’iza SAD ko nizivanga mu mirwano na zo ziraswaho.
M23 kuri ubu ikomeje gusatira Umujyi wa Goma iherutse gutangaza ko ifite gahunda yo gufata, ndetse amakuru avuga ko imirwano yasakiranyije uyu mutwe na FARDC mu bice bya Kibumba yasize wigaruriye agasozi ka Kanyamahoro kariho ibirindiro bikomeye bya FARDC n’abayifasha ku rugamba.