Ejo kuwa 13 Mutarama 2023, MONUSCO yatangaje ko tariki 15 Mutarama 2023 aricyo gihe ntarengwa M23 yahawe kugirango ibe yavuye mu duce yigaruriye, igasubira mu birindiro byayo bya cyera biherereye mu gace ka Sabyinyo.
MONUSCO, ikomeza ivuga ko biri mu rwego rwo kubahiriza no gushyira mu bikorwa imyanzuro yo kuwa 23 Ugushyingo 2022, yafatiwe mu biganiro bya Luanda n’Abakuru b’ibihugu bo mu karere k’Ibiyaga bigari.
MUNUSCO ariko , yongeyeho ko iki cyemezo kitareba M23 gusa ahubwo ko n’indi mitwe yitwaje intwaro y’Abanyamahanga n’Abanegihugu irebwa niyo myanzuro, nayo igomba gushyira intwaro hasi mu rwego rwo kubahiriza iyo myanzuro no kuyishyira mu bikorwa.
Ati:” Kuwa 15 Mutarama 2023 nicyo gihe ntarengwa M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro yahewe. iyi mitwe yose igomba guhita yubahiriza ibyo isabwa n’imyanzuro ya Luanda igashyira intwaro hasi ndetse igatangira gukurukiza gahunda yo kwamburwa intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe. M23 nayo igomba gusubira mu birindiro byayo bya kera”
MONUSCO, yongeyeho ko ishima cyane ibiganiro biheruka guhuza Uhuru Kenyata na M23 i Mombasa, ngo kuko bigaragaza ubushake bwa M23 mu kubahiriza no gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Luanda na Nairobi mu rwego rwo gukemura ikibazo binyuze mu nzira y’amahoro.
MONUSCO rwose irashaka kwigaragaza neza imbere ya DRC kuki se igitutu iri gushyira kuri M23 itagishyira kuri fdlr minsi mitwe??
Ese ko ntawibutsa FDLR? kubogama birakabije kandi birababaje iyisi ifite umwanda mwinshi cyane