Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wasohoye itangazo ushinja Ingabo z’ umuryango w’ Abibumbye ziri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, gutera inkunga ihuriro ry’Ingabo za Congo mu bitero bikomeye ziri kugaba mu baturage
Iri tanganzo risohotse nyuma y’uko k’umunsi w’ejo mu mujyi wa Goma hatewe ibisasu birememere ndetse no mu gitondo cyo kuri uyu munsi imirwano ikomeye ikaba iri kugenda isatira uyu mujyi.
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukomeza uvuga ko utazigera wihanganira cyangwa se utererana abaturage mu gihe iri huriro riri kubagabaho ibitero.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka rikomeza rivuga ko Ingabo z’umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), zirimo gufasha abarwanyi bahuriye mu ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo zishinjwa gukora ibyaha byo mu ntambara harimo kandi ko ririya huriro rishinjwa kuba bari inyuma ya kaga abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC bakomeje guhura nako.
Uyu mutwe wakunze kuvuga ko urwana k’uruhande rw’Abaturage ukomeje kwamburwa uburenganzira bwo kubaho nk’Abanye-Congo ndetse bakanicwa umusubizo bazira uko baremwe.
Ingabo z’umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zakunzwe kunengwa kubera imikorere yazo idahwitse, ndetse abaturage bo muri iki gihugu bakoze imyigaragambyo kenshi bazamagana bavuga ko ntacyo zibamariye.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com