Ubutumwa bwa SADC muri Mozambike (SAMIM) biteganyijwe ko buzava mu Ntara ya Cabo Delgado muri Nyakanga, nyuma y’imyaka itatu butangijwe na nyuma yo kurwana n’ibyihebe inshuro 67 hagati ya Kanama 2021 n’Ukuboza 2023.
Ariko mu gihe hasigaye gusa ingabo zo muri Afurika y’Epfo, ubutumwa ntabwo bwakoze akazi kabwo nkuko byari byitezwe, nkuko abasesenguzi ndetse n’ibiheruka kuba vuba aha bibishimangira.
Ku wa Gatanu ushize, Ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF) zaguye mu gico cy’inyeshyamba ahazwi nka N1 hahuza Muidumbe, Nangade, Mueda, Mocímboa da Praia na Palma, mu gitero cyamaze iminota 45.
Mu itangazo ryayo, SANDF yagize iti: “Abaterabwoba bahise bahagarikwa n’igikorwa cyahurijwe hamwe n’ingabo zacu, bituma umwanzi asubira inyuma yinjira muri post y’ubuyobozi bwa Mucojo”. Nta muntu wapfuye usibye ibifaru bibiri bitwara abasirikare byangiritse nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.
Mbere y’icyo gitero, SAMIM yashimirwaga gufasha kugarura ituze mu turere nko mu majyaruguru ya Mocímboa da Praia. Ibyo byabaye niyo ntambara yonyine SAMIM yarwanye muri uyu mwaka, hamwe n’izindi ntambara 67 hagati ya 2021 n’impera za 2023.
Gusa nubwo bimeze bityo, International Crisis Group (ICG) yatangaje ko SAMIM itageze ku ntego zayo ku rwego ruri hejuru muri Cabo Delgado nk’uko urubuga News24 rwo muri Afurika y’Epfo dukesha iy’inkuru rubivuga.
ICG yagize iti: “Ibikorwa bya gisirikare byananiwe guhangana n’ikibazo gikomeye, kandi ibitero biherutse mu turere twose two ku nkombe z’intara bigaragaza ko abarwanyi bari kwitegura”.
Ingabo za Botswana na Lesotho zavuye muri Cabo Delgado muri Mata, Namibia na Angola bahava mu ntangiriro za Gicurasi, hasigara SANDF gusa. SANDF yatanze bibiri bya gatatu by’ingabo kandi itera inkunga ibikorwa byose.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa SADC, Elias Magosi, yatangaje ko SAMIM imaze guseswa, ingabo za SANDF zagombaga kuhaguma kugeza byibuze muri Werurwe umwaka utaha, mu gihe akarere gahugiye ku butumwa bwa SADC muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ingabo za SANDF zizaguma muri Mozambike, ngo zigera kuri 200 mu 1 400, ni zo zizaba zikora ibikorwa byo kurwanya ibikorwa bitemewe mu nyanja.
Prof. Adriano Nuvunga, umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Demokarasi n’Uburenganzira bwa Muntu muri Mozambike, yavuze ko ” Mu gihe hasigaye amezi abiri gusa ngo SAMIM ihave burundu, ibibazo by’umutekano byariyongereye. Yongeyeho ati: “Iki cyemezo gifatwa nk’ikosa…kibangamira ubuzima bwa muntu kandi kibangamira uburenganzira bw’ibanze”.
Ni iyihe mpamvu? Nk’uko bitangazwa n’umushinga Armed Conflict Location and Event Data Project (ACLED), ngo urwego rwo hasi rw’imirwanire rwa SSAMIM iruhande rw’Ingabo za Mozambike mu kwirukana inyeshyamba bishobora guterwa n’inzitizi zirimo amafaranga.
“Umubare muke w’ibikorwa bihuriweho ushobora kuba waragaragaje imbogamizi za politiki n’imiterere SAMIM yahuye nazo. Imari yabaye impamvu ikomeye”.
Dukurikije uko biteganyijwe, ibihugu bitanga abasirikare [PCC] byagombaga kwishyura amafaranga yo gutunga Ingabo ku rugamba, ariko ntabwo byose byashoboye kubikora, SADC ubwayo yakuye hafi miliyoni 5 zamadorali mu kigega cyayo, ” ni ibyavuzwe na ACLED ishingiye kuri raporo ya SADC y’imbere.
Icyitegete Florentine
Rwandatribune.com