Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zakoze ibikorwa bihuriweho byo kugaba ibitero ku byihebe byo mu Mutwe wa Al-Shabaab ubarizwa mu duce tw’amashyamba ya Odinepa, Nasua, Mitaka na Manika mu Karere ka Eráti mu Ntara ya Nampula.
RDF yatangaje ko ibi bitero byabaye hagati ya tariki 26 Mata kugeza tariki 3 Gicurasi 2024, byafatiwemo ibyihebe byinshi, ibindi bike bitoroka binyuze mu Mugezi wa Lúrio.
Nyuma yuko ibyihebe muri Mozambique byimuriye ibikorwa by’iterabwoba mu karere ka Erati, mu ntara ya Nampula aho bishe umuturage, bagatwika amazu amashuri n’insengero, hoherejweyo ingabo z’u Rwanda kugira ngo zigarure amahoro n’ituze no guhumuriza abaturage bari bamaze iminsi batewe n’ibyihebe
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Integrity Magazine cyo muri Mozambique kivuga ko ku munsi w’ejo tariki 4 Gicurasi 2024, ingabo z’u Rwanda zinjiye mu mashyamba y’inzitane ya Odinepa, Nasua, Mitaka na Makanika mu ntara ya Erati. Ibyo bikorwa bya gisirikari by’u Rwanda byageze ku ntego yabyo ku buryo bushimishije aho ibyihebe byakubiswe inshuro bikeya aba aribyo byambuka umugezi wa Lurio ariko abenshi barishwe.
Ibyihebe byari byagabye ibitero hagati y’amatariki ya 25 na 26 Mata na nyuma yaho nkuko ibyihebe byabitangaje binyuze ku miyoboro yabyo, gusa ingabo z’u Rwanda zikimara kuhagera ibyihebe byaratsinzwe ku buryo bukomeye abenshi bamanika amaboko.
Ibikorwa by’iterabwoba byatangiye muri iki gihugu guhera muri Ukwakira 2017, ubwo isiyose yatungurwaga n’amashusho agaragaza ibikorwa by’iterabwoba mu karere ka Mocímboa da Praia muri Cabo Delgado nyuma bagura uturere mu bikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado aho ingabo za Mozambique zarushijwe imbaraga n’ibyihebe.
Gusa nyuma y’iminsi mikeya ingabo z’u Rwanda na Polisi zikigera muri iki gihugu zakubise ibyihebe bagarura uduce byari byarigaruriye ubu ibyihebe bikaba byihisha mu mashyamba atari no mu turere tudafite ingabo nkahitwa Chiure na Quissanga.
Mu gihe ingabo zaturutse muri SADC ziri gusubira mu bihugu byabo ubu aho izo ngabo zari zirinze, harimo koherezwayo ingabo z’u Rwanda.
Kuri ubu uduce twinshi twari twibasiwe n’imitwe y’iterabwoba twongeye kugarukamo ituze, ubuzima buragaruka, abaturage basubira mu bikorwa byabo by’ubuhinzi, ubucuruzi ndetse n’abanyeshuri basubira ku masomo.
Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bagiye muri Mozambique ku busabe bwa Guverinoma y’iki gihugu kugira ngo zijye gutanga umusanzu mu kurwanya ibyihebe no kugarura ituze.
Mu bikorwa byazijyanye harimo gusenya Ansar al Sunnah, gucyura impunzi no kubaka inzego z’umutekano za Mozambique, ku buryo mu gihe kiri imbere zizaba zifite ubushobozi bwo kurinda igihugu.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) uheruka gutangaza ko uteganya gutanga miliyoni 20 z’amayero (akabakaba miliyari 28 Frw) zo gushyigikira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Rwandatribune.com