Mu rugendo umukuru w’igihugu cya Mozambike aherutse kugirira mu Rwanda bivugwa hasinywe amasezerano menshi arimo guherereakanya abanyabyaha,ubufatanye mu mutekano n’andi masezerano agamije guzahura ubukungu ku bihugu byombi.
Bidatinze uRwanda rwahise rwohereza abasilikare muri icyo gihugu n’abapolisi mu rwego rwo kwirukana Umutwe w’iterabwoba wiyitirira Al Shabab,aho wari umaze iminsi uyogoza agace ka Cabo Elgado.
Mu kiganiro yahaye ibitangazamakuru mpuzamahanga n’ibikorera imbere mu gihugu Perezida Nyusi yerekanye ko yanyuzwe n’ibikorwa by’ingabo z’uRwanda ndetse ubwe yivugira ko nta kiguzi yabona cyahabwa ingabo za RDF ko ibikorwa byabo ari indashikirwa.
Iri jambo rye ryaje risa rishyira hasi ibyifuzo bya bamwe mu barwanya Leta y’uRwanda aho batahwemye kwamagana ukuza kw’ingabo z’urwanda mu Mozambike,kuko basangaga bizabangamira ibikorwa byabo by’ubugizi bwa nabi birirwaga bakorera k’ubutaka bwa Mozambike.
Ijambo rya Perezida Nyusi ryagombye guha ubutumwa bukomeye ababarizwa mu mitwe irwanya Leta y’uRwanda bari muri Mozambike twavuga nka Kazigaba Andre,Levokate Karimangingo n’abandi,umwe mu banyarwanda utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye imboni ya Rwandatribune iri Maputo , ko benshi mu banyarwanda baba mu mitwe irwanya Leta y’uRwanda bafite ubwoba ko bagiye gushyirirwaho impapuro ziboherereza mu Rwanda kugirango baryozwe ibyaha basize bakoze.
Ubu bufatanye kandi uRwanda rushobora kurwungukiraho aho benshi biyita impunzi bacyurwa mu Rwanda nta yandi mananiza kuko uRwanda rwakuyeho Stati y’ubuhunzi bityo akaba nta mpamvu n’imwe abacumbitse muri icyo gihugu bafite dore ko Leta y’uRwanda yigeze inatanga amahirwe y’uko bamwe bazegera n’Ubuyobozi bwa Ambasade,bukabaha ibyangombwa nk’abanyarwanda.
Mwizerwa Ally