Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021, i Luanda muri Angola, habereye inama y’ umuryango w’ ibihugu bikoresha ururimi rw’ igiportigali aho ubuyozi bw’ uyu muryango bwahawe igihugu cya Angola. Muri iyi nama kandi ikibazo cy’ umutekano muke uri mu majyaruguru ya Mozambike mu gace ka Cabo Delgado, aho isosiyeti ya Total yahagaritse ibikorwa byayo bitewe n’ ibitero byayigabweho. Gusa muri iyi nama nta mwanzuro ugaragaza inkunga ifatika wagezweho.
Iyi nama yabaye perezida wa Mozambike Filipe Nyusi adahari, akaba yari ahagarariwe na Minisitiri w’ Intebe, aho iki kibazo cyaje kuzamurwa n’ abayobozi b’ ibihugu bikoresha ururimi rw’ igiportigali.
Muri iyi nama hibajijwe niba kuba perezida wa Mozambike atitabiriye iyi nama bifite aho bihuriye no kuba yari yanze kugira icyo avuga ku cyifuzo cy’ ubumwe bw’ ibihugu by’ i Burayi na SADEC cyo kwohereza ingabo mu gihugu cye. Gusa n’ ubwo abasirikari b’ abanyarwanda bagera ku 1000 berekeje muri Cabo Delgado gufasha abasirikari ba Mozambike, birazwi neza ko perezida wa Mozambike yashoboraga kwakira ubufasha bw’ ibikoresho ndetse n’ amahugurwa.
Agira icyo abivugaho, umuyobozi mushya w’ uyu muryango akaba n’ umukuru w’ igihugu cya Angola, Joao Lourenco yagize ati:” Ibihugu bigize uyu muryango bikaba bifashe uyu mwanya ngo byifatanye n’ abaturage ba Mozambike muri ibi bihe bikomeye batewe n’ umutwe w’ iterabwoba wa leta ya kislam”.
Tubibutse ko Intara ya Cabo Delgado yo muri Mozambike, iri mu ntambara kuva 2017,aho umubare w’abamaze gupfa ugera ku 2800, ndetse n’ abagera ku 700,000 bakavanwa mu byabo n’ izi ntambara.
Muri iyi nama kandi hakaba haragezwe ku mwanzuro wifujwe igihe kinini wo kuba abaturage bagize ibi bihugu uko ari 9, bazajya basurana nta mbogamizi n’ imwe. Perezida mushya w’ uyu muryango akaba yarasabye ko hashingwa banki ihuriwe n’ ibihugu bisangiye ururimi n’ imico myinshi. Abayobozi bari bitabiriye iyi nama bakaba barasabye igihugu cya Gineya Ekwatoriale gushyira mu bikorwa isezerano batanze ryo gukura mu mategeko yabo igihano cy’ urupfu.
Denny Mugisha