Umusirikare w’u Rwanda uri mu bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado mu gihugu cya Mozambique yarasiwe mu mirwano yabahanganishije n’inyeshyamba.
Ibi byatangajwe Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Col Ronald Rwivanga ubwo yagarukaga ku bikorwa ingabo z’u Rwanda zimaze gukora mu ntara ya Cabo Delgado.Col Rwivanga yavuze ko kuva Ingabo z’u Rwanda zakoherezwa muri Mozambique, zimaze kugaba ibitero bitandukanye ku nyeshyamba ziri muri iki gihugu aho abarwanyi bamwe bishwe hagati y’amatariki ya 24 Nyakanga na 28 Nyakanga 2021.
Col Rwivanga yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, ubu zibarizwa mu duce two mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba nka Palma, Afungi, Mueda na Awasse.
Col Rwivanga yatangaje ko tariki ya 24 Nyakanga, Ingabo z’u Rwanda zagabye ibitero kuri iyi mitwe, hicwa abarwanyi bane mu gace ka Awasse, hafatwa n’imbunda abo barwanyi bari bafite.
Ati “Hagati y’itariki 24 Nyakanga na 28 Nyakanga, twakoze operasiyo nyinshi ahantu hitwa Awasse na Macimboa n’ahitwa Mueda na Awasse. Ni hagati muri Cabo Delgado aho ingabo zacu ziri. Ku itariki 24 [Nyakanga] twishe bane ahitwa Awasse, dufata (imbunda) RPG, SMG, Machine Gun n’imiti. Turongera kuri uwo munsi twica babiri tubateze igico.”
Abo barwanyi babiri bishwe, bari kuri moto ifite pulake yo muri Tanzania. Basanganywe imbunda, mudasobwa ndetse n’inyandiko zari mu giswahili.
Nyuma y’iminsi ibiri, ku wa 26 Nyakanga, RDF yishe inyeshyamba eshanu zamburwa imbunda umunani. Ibyo bikorwa byakomeje ku itariki 28 Nyakanga, aho izo nyeshyamba zagabye igitero mu birindiro bya RDF ahitwa Awasse.
Col Rwivanga ati ” Ariko twabasubijeyo, twarabarashe twicamo umwe ariko tujyanye umusirikare wacu wakomeretse ahitwa Awasse nanone tugwa mu gico cyabo twicamo babiri. Ibyo nibyo tumaze gukora.”
Col Rwivanga yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zimaze gukora operasiyo nyinshi muri Mozambique kandi ko ibice byose zagabyemo ibitero ubu biri mu maboko yazo.
Ati “Aho twagiye duhura n’umwanzi twaramuneshaga, tukamwirukankana tukamwica. Umusirikare umwe niwe wakomeretse ariko nawe ari kwitabwaho. Ahitwa Awasse ubu hari mu maboko yacu, turi kugana mu bindi bice bitarafatwa ariko aho twageze hose hari mu maboko yacu.”
Yavuze ko iyo Operasiyo idashingiye ku gihe runaka izamara, ahubwo bizaterwa n’igihe ikibazo kizakemukira.
Ati “Misiyo nituyigeraho ubwo igihe cyo gutaha kizaba kigeze.”
Col Ronald Rwivanga yabajijwe niba RDF yiteguye guhangana n’imitwe yashaka kuyihimuraho cyangwa ikihimura k’u Rwanda.
Yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kurinda abaturage aho ruzitabazwa hose kuva mu 2004 ubwo rwatangira ibikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro ku buryo rwiteguye n’ingaruka zose zakurikira.
Ati “Twarabikoze mu bice bitandukanye, muri Centrafrique kandi ngira ngo urabibona ko hari impinduka ziriyo kuva twagerayo. Ibyo kuba abarwanyi batugabaho ibitero, turiteguye.”