Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda rwatangaje ko NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene mwene Mbonyubwami na Mukamusoni, wavutse mu 1993 akaba wari ufungiye muri Gereza ya Mpanga kubera ibyaha by’ubwicanyi, yatorotse , ariko akaba agishakishwa.
Uyu musore w’imyaka 30 yahamijwe ibyaha by’ubwicanyi ndetse ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu muri Gereza ya Mpanga.
Ni umugororwa wagororerwaga muri Gereza ya Mpanga iherereye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, amakuru yo gutoroka kwe yamenyekanye kuri uyu wa Kabiri.
Ntawukuriryayo Jean Damasce ukomoka mu kagari ka Nyaruteja, mu murenge wa Nyanza, mu karere ka Gisagara yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), SSP Uwera Pelly yabwiye itangazamakuru ko uriya mugororwa yatorotse bityo inzego bireba zikaba zatangiye iperereza, no kumushakisha.
Yagize ati “Inzego bireba zatangiye iperereza, si ngombwa ko hari byinshi byatangazwa mu itangazamakuru.”
Abazi Gereza ya Nyanza uyirebeye inyuma, unageze imbere bigaragara ko kuyitoroka bigoye.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), SSP Uwera Pelly avuga ko bishoboka bitewe n’impamvu zitandukanye.
Ati “Abagororwa bashobora kujya hanze bagiye mu mirimo itandukanye, kimwe n’uko bashobora kujyanwa kwa muganga umugororwa agatoroka.”
SSP Pelly asaba Abanyarwanda kwirinda gutoroka igororero ahubwo bakajya bemere gukora ibihano bahawe n’inkiko.
Si ubwa mbere abagororwa batorotse gereza ndetse rimwe na rimwe bakaraswa bari gutoroka, abndi bagafatwa bagasubizwa muri gereza
UWINEZA Adeline