MTN Rwanda yatangaje ko yateye intambwe ikomeye mu gukemura ibibazo byagiye bigaragara mu itumanaho ryayo, ariko hakenewe igihe cyisumbuyeho kugira ngo bikemuke mu buryo bwa burundu.
Inama y’ubutegetsi ya RURA ku wa 19 Kanama 2020 yategetse MTN Rwanda ko kugeza ku wa 30 Ugushyingo igomba kuba yakemuye ibibazo byagaragajwe muri serivisi itanga, bitabaye ibyo igafatirwa ibihano birimo no gucibwa amafaranga.
Ni ibibazo byakunze kugarukwaho birimo ko kubona ihuzanzira (network/réseau) byagoranaga, wahamagara umuntu bakakubwira ko nimero ye ntibaho kandi isanzwe ikoreshwa cyangwa mwaba murimo kuvugana bigacikagurika, kimwe na internet igenda buhoro.
RURA yasabye MTN gukemura ibibazo byose “bitarenze tariki 29 Ukwakira 2021 mu Mujyi wa Kigali, bitarenze tariki 30 Ugushyingo 2021 ahasigaye hose mu gihugu.”
Yakomeje iti “Iyi ngengabihe nitubahirizwa, hazafatwa ibindi bihano birimo gucibwa amafaranga bizahita bikurikizwa.”
Mu gihe itariki ntarengwa yatanzwe ku rwego rw’Umujyi wa Kigali ibura amasaha make ngo irangire, Umuyobozi ushinzwe tekiniki muri MTN Rwanda, Eugene Gakwerere, yavuze ko basanze kugira ngo barangize ikibazo mu Mirenge 35 igize Umujyi wa Kigali, hakenewe kongerwamo iminara 34.
Mu kiganiro ubuyobozi bwa MTN Rwanda bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, Gakwerere yavuze ko kugira ngo bikorwe hari impushya zigikenewe, ariko ku buryo bitinze byarangirana n’ukwezi kwa gatatu k’umwaka utaha.
Yakomeje ati “Kugeza ubu nibura kuri 80% byarakemutse muri Kigali.”
Ku rwego rw’Intara, igenzura rya MTN ngo ryerekanye ko hakenewe kongerwamo iminara isaga 100.
Ni igikorwa gihenze kuko ngo umunara umwe ushobora gutwara guhera ku $50,000, ni ukuvuga asaga miliyoni 50 Frw.
Ni ibikorwa ngo bikeneye igihe nibura kiri hagati y’amezi atandatu n’arindwi, ku buryo bari mu biganiro na RURA basaba kongererwa igihe.
Hari byinshi byakozwe
Gakwerere yavuze ko bakomeje gukemura ibibazo birimo kuba warahamagara umuntu bikanga, mwavugana bigacika, ahantu hamwe hataba ihuzanzira na internet igenda buhoro, ku buryo ubu ibintu bimeze neza. Yavuze ko babikemuye binyuze mu kongera iminara hirya no hino mu gihugu, hashyirwa igera ku 103. Hanongerewe ubushobozi bw’iminara isanzwe igera ku 180, hanongererwa ubushobozi bw’indi 82 ikorana na smartphones.
Ku bijyanye na internet, MTN Rwanda ivuga ko yagerageje kongera ubushobozi bw’imiyoboro iyigemura mu Rwanda inyuze munsi y’ubutaka.
Gakwerere ati “Twongereye ubushobozi bwa 50% ku nzira ica muri Uganda na Kenya, tunongera 50% ku bushobozi bw’inzira ica muri Tanzania ku buryo tugize ikibazo ku muyoboro umwe, abakiliya bacu nta kibazo bagira.”
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi yavuze ko bashishikajwe cyane na serivisi zihabwa abakiliya, kandi bazakomeza guharanira ko zinozwa nk’ikigo gifite abakiliya benshi mu gihugu.
Ati “Intego yacu ni uko abantu bose bagerwaho n’umuyoboro wacu kandi bakabona serivisi nziza zijyanye n’umubare w’abakiliya bacu ukomeza kuzamuka.”
Iki kigo kivuga ko kugeza mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka cyari ifite abafatabuguzi miliyoni 6.4, bangana na 62% by’isoko ry’itumanaho mu Rwanda.
Muri abo bakiliya, miliyoni 2 bakoresha internet, miliyoni 3.7 bagakoresha serivisi za Mobile Money.