Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, zatangaje ko Uganda ifasha umutwe wa M23 ndetse ko igisirikare cy’iki Gihugu cyafashije uyu mutwe mu rugamba rwo gufata umujyi wa Bunagana umaze amezi atandatu uri mu maboko yawo.
Ikinyamakuru Mediacongo kivuga ko abaturage bo mu gace ka Bunagana ndetse n’abakoze igenzura, bemeje ko hari abasirikare ba Uganda (UPDF) bagaragaye ubwo umujyi wa Bunagana wafatwaga ariko ko Umuryango w’Abibumbye wabyirengahise.
Iki kinyamakuru kivuga kandi ko no mu gufata Rustshuru na Kiwanja, hagaragaye abasirikare ba Uganda n’u Rwanda.
Kigakomeza kivuga ko cyera kabaye Umuryango w’Abibumbye ndetse n’impuguke zawobaherutse gushyikiriza akanama gashinzwe amahoro n’umutekano raporo igaragaza ubufasha bw’igisirikare cya Uganda cyahaye umutwe wa M23.
Iki kinyamakuru kivuga ko Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni usanzwe afite ijambo mu karere, afasha uyu mutwe wa M23.
Gusa iki Gihugu cya Uganda ntacyo kiravuga kuri ibi birego gishinjwa byo gufasha umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda rwo rwasobanuye kenshi ko ntaho ruhuriye n’ibibazo by’umutekano byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yaraye ahuye na Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za America aho bombi bagiye mu nama ihuza Umugabane wa Afurika n’iki Gihugu cy’igihangange.
Mu byo aba bakuru b’Ibihugu baganiriye, birimo ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RWANDATRIBUNE.COM
Ibibazo by’umutekani bishatse kuvuga Iki?
Ariko nge mbona ijambo “gufasha” kugirango rigire ireme byaba ari uko ubwo bufasha busobanurwa ubwo aribwo. Ese n’imbunda, n’imodoka, n’imyambaro, n’amasasu, n’biryo, n’imiti, n’icumbi, n’amakuru y’ubutasi niki cyerekana ubwo bufasha Uganda cga u Rwanda biha uriya mutwe?