Perezida wa Repubulia iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi yavuze ko ubushotoranyi igihugu cye gikorerwa n’u Rwanda ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda ari igihugu cy’Ibigwari, abanyamusozi n’abantu batize.
Mu mwbirwaruhame yagejeje ku bitabiriye inama y’Abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Ubukungu no gutabarana, SADC uhuza ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika, Perezida Tshisekedi wa Repubulika iharaniraDemokarasi ya Congo akaba n’umuyobozi wawo muri iki gihe yongeye kwibasira u Rwanda mu mvugo yandagaza Abanyarwanda muri rusange.
Tshisekedi yavuze ko u Rwanda rutagifasha M23 gusa ahubwo rwo ubwarwo rwiyizira ku butaka bw’igihugu cye guhungabanya umutekano w’Abanyekongo.
Yagize ati:”Munyemerere nshimire abaturage b’Abanyekongo kubw’ubufatanye bafite muri ibi bihe bugarijwe n’ibikorwa by’ubugwari bukorwa bya Kinyamusozi n’abaturanyi babo bo mu Rwanda”
Abanyekongo benshi bashimiye Félix Tshisekedi ngo kuba yarekeye aho kurebera ibiba ntagire icyo avuga, ndetse baboneraho no kumwibutsa ko inzira zibiganiro yatangije zitazigera zikemura ibibazo iki gihugu kirimo.
Muri iyi nama kandi, Tshisejkesi yaciye amarenga ko ashobora kongera guha ikaze ingabo za SADC, aho yavuze ko ashimira ibihugu bimwe bigize uyu muryango ( Tanzania, Afurika y’Epfo na Malawi) ndetse avuga ko bakoze ibishoboka byose ngo Uburasirazuba bw’Igihugu cye bubone amahoro arambye.
Abasesenguzi bavuga ko iri jambo rya Perezida Tshisekedi ryerekana ko igihugu cye gisa n’icyiteguriye intambara yeruye n’u Rwanda nkuko yigeze ku bitangaza ko ashobora kuzinjira mu rugamba rw’igisirikare n’u Rwanda mu gihe ubushotoranyi arushinja bwaba bukomeje.
Uyu kisekedi abarwanya leta y’u Rwanda bamwitaga ikigoryi nkagira ngo ni bimwe byabo none ndabibonye koko ko ari ikigoryi ku rwego rwo hejuru. congo yaravumwe kabisa
Nubwo Kisekedi yize kaminuza,ntabwo arusha ubwenge president wacu.Urugero,DRC ifite ubukire bwinshi mu butaka,nyamara irakennye cyane.Medical doctors benshi from DRC baza mu Rwanda gushaka akazi,kubera ko iwabo bahembwa 50 USD ku kwezi.Abarimu baho ntibahembwa.
Injiji nibo, nta soni ariko abantu bagiye mu mateka kweli, ese izo ngabo zo zizaza zije gutabare nde? ngaho uriya wiyita uwize c mama yize iki, amacakurbiri nurwango? nakazi ke agapfa kaburiwe nimpongo
Antoine Gisegereti Tchilombo yifatanije n’aba Parmehutu bab’umwe,uretse kwirukana abatutsi no kubaca mu gihugu bababujije no kwiga kuko bari baz’ikibategereje(Jenoside)none uwabo nawe ati ntimwize!!n’uko twari abaswa?ese kuki abatarize batsinda abize muri Diplomacy no Ku mututu.mur’ibihone gusa
mubisanzwe yabuze uko abigira agomba habe conflit régional
niwe kigwari nta bushobozi afite
Uhagarikiwe ningwe aravoma. Amazi siyayandi