Mugihe kitarenze icyumweru abasivile barenga 60 bamaze kuburira ubuzima mubitero by’inyeshyamba muri I Turi, abatagira ingano barakomereka ndetse n’imitungo myinshi irangizwa.
Kuva kucyumweru kugeza kuwambere honyine hagaragaye imirambo y’abantu barenga 24 bahitanywe n’umutwe w’inyeshyamba za CODECO, zimaze igihe zibasiye abaturage zikabica ndetse zikanabatwikira.
Bamwe mu baturage bo muri ituri bakomeje kutanga impuruza banasaba Leta ko yabatabara aho kugira ngo bohereze ingabo nyinshi kurwanya inyeshyamba za M23 zitagize icyo zitwaye abaturage, bakazohereza kurwanya inyeshyamba n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri aka gace bakaba bagiye kumaraho abantu n’ibyabo.
Aba bagize CODECO birara mu baturage bakabica abandi bakabatwikira, ndetse n’amavuriro baratwika ntacyo basiga inyuma, ubundi bagasahura.
Umuhoza Yves