Guhera ku munsi wejo tariki ya 28 Werurwe 2023 , mu gace ka Kasiza Sheferi ya Buhunde ho muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hacitse igikuba nyuma yo kwikanga ibitero bya M23.
Sosiyete Sivile ikorera muri teritwari ya Masisi, ivuga ko kuva ku munsi wejo ibikorwa byose byafunze imiryango igitaraganya nyuma ya bombe bavuga ko zarimo zirwaswa na M23 ku birindiro bya FARDC biherereye mu gace ka Kasiza.
Ni ibitero bavuga ko byatunguranye, byatumye abari mu bikorwa by’ubucuruzi mu masoko no mu maduka , abari mu mirima bahinga n’abandi bakora imirimo ya buri munsi mu gace ka Kasiza ,bahita bose birukira mu ngo zabo kubera mbombe zarimo zicicikana mu kirere cyo muri ako gace.
Aya makuru, akomeza avuga ko izo bombe zakomeje kurwaswa na M23 ku birindiro bya FARDC biherereye muri ako gace, bituma bamwe mu bari bahungiye mu mazu yabo bayasohokamo batangira guhunga .
Uwitwa Mitondeke umuvugizi wa Sosiyete Sivile ikorera muri ako gace, yabwiye itangazamakuru ko M23 iri kurasa za bombe ku birindiro bya FARDC ndetse ko uyu mutwe ushobora no kuhagaba ibitero byo ku butaka ukaba wakwigarurira agace ka Kasiza muri teritwari ya Masisi.
Aya makuru , akomeza avuga ko mu gace ka Kasiza ubuzima busa nubwahagaze ndetse ko ubwoba ari bwose bikanga ko M23 ishobora kuhagaba igitero isaha iyariyo yose.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri teritwari ya Masisi , avuga ko muri iyi minsi hari ibinyetso bigaragaza ko imirwano hagati ya M23 na FADC ishobora kongera kubura , bitewe n’uko impande zombi zikomeje gushotorana bya hato na hato.