Umutwe wa M23 watangaje ko Ingabo za SADC zitegura kuza mu burasirazuba bwa DR Congo, zigomba kwitonda kujya k’uruhande rwa FARDC no kutazana amatwara cyangwa amarere yo guhangana nawo, kuko zitabasha guhagarika abantu barwanira uburengazira bwabo mu gihugu cyabo.
Ubwo yaganirga na Rwandatribune.com kuri uyu wa Gatanu ,Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya Gisirikare, yavuze ko mu gihe ingabo za SADC zafata umwazuro wo gufatanya na FADRC kugaba ibitero kuri M23, iyo ntambara yahita ihindura isura ikitwa ” kurwanira kubaho ” ,ngo kuko nta kindi guverinoma ya DR Congo yaba igamije ,atari ukumaraho abagize M23 no gukomeza gutsikamira Abanye congo bavuga Ikinyarwanda .
Ati:” SADC igomba kwitonda kuko mu gihe yadushozaho intarambara byahindura isura tukayifata nko kurwanira kubaho kwacu.”
Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yongeyeho ko M23 ifite ubushobozi bwo kwirwanaho ndetse ko mu bihe bya kera ubwo Abisiraheri bari bahanganye n’Abafilisitiya ,nta wigeze akeka ko Dawidi yakwica Goriyati .
Umva uko Maj Willy Ngoma abivuga mu rurimi rw’igiswahiri:
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Byaba byiza ko bumvikana aho kurwana.Bose ni igihugu cyabo,bagomba kukibanamo mu mahoro.Intambara zibera muli Africa,hafi ya zose ziba ali civil wars (abenegihugu birwanira).Ibuka intambara zabereye cyangwa zirimo kubera muli Sudan,Libya,DRC,Congo Brazzaville,Tchad,Uganda,Burundi,Central Africa,Somalia,Ethiopia,Nigeria,Mali,Burkina Faso,Mozambique,South Africa,Cameroon,Angola,etc…Kandi abarwana hagati yabo bakaba biyita abakristu cyangwa abaslamu.Bakibagirwa ko Imana yaturemye itubuza kurwana,ahubwo ikadusaba gukunda n’abanzi bacu nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga.Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi nkuko Zabuli 5:6 havuga.Nubwo binanira abandi,Abakristu nyakuli ntabwo bivanga mu ntambara zibera mu isi.Abo nibo bazaba mu bwami bw’imana.