kuri uyu wa 28 Ukwakira 2023 ,mu karere ka Rwamagana ho mu ntara y’Urasirazuba bw’u Rwanda ,habereye impanuka ikomeye itewe n’ikamyo yavaga i Kigali yerekeza i Rwamagana.
Iyi mpanuka, yabereye mu mudugudu wa Byange mu kagari ka Bishenyi ho mu murenge wa Mulire mu karere ka Rwamagana,ku muhanda wa kaburimbo imbere y’urugaga rwa SteelRwa, aho ikamyo yagonze igare maze Umunyonzi ndetse n’umukecuru yari atwaye bahita bahasiga ubuzima.
Umuvugizi wa police ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda,SP TWIZEYIMANA Hamdun,yavuze ko “iyi mpanuka ,bikekwako yatewe n’umushoferi warutwaye ikamyo akaza kugonga igare ryari imbere yiyo kamyo, bityo bikaza kurangira umukecuru w’imyaka 50 wari uhetswe n’umunyonzi yitabye Imana ako ako kanya,hanyuma umunyonzi w’imyaka 19 y’amavuko warutwaye uyu mukecuru , yaje kwitaba Imana ubwo yari ageze ku bitaro”.
SP Twizeyima ,yasabye ibyiciro byose bikoresha umuhanda ,kwitwararika mu gihe batwaye ibinyabiziga bubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Igice cyabeyemo iyi mpanuka, ni kimwe mu bice bikunze kuberamo impanuka muri ako karere ka Rwamagana .
Schadrack NIYIBIGIRA.