Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2021 abapadiri ba Kiliziya gatolika mu Budage bavuguruje iteka rya Papa riherutse aho yagaragazaga ko Kiliziya Gatolika idashobora guha na rimwe umugisha icyaha nk’uko kandi Imana itigeze ndetse itazigera ibikora. Ibi yabihamije ubwo yavugaga ku butinganyi.
Nti ibidasanzwe kubona abapadiri barenga umwe barenze ku iteka rya kiliziya mu gihe kimwe by’umwihariko ryemejwe n’ubuyobozi bukuru bwa Vatican. Iki gikorwa cyakoze ku mitima ya miliyoni na za miliyoni z’abatinganyi, cyakojeje isoni ubuyobozi bwa kiliziya gatolika kugeza ubu butaragira icyo butangaza, ikindi ni uko iki gikorwa kiri ku rwego ndengakamere mu bijyanye n’imiyoborere rusange ya kiliziya bishobora no kurema abatari bacye biyomora by’iteka kuri kiliziya.
The New York Times dukesha iyi nkuru ivuga ko kugirango aba bapadiri ba kiliziya Gatolika bashyingire abaryamana bahuje ibitsina babanje kwaka inyandiko zibeyemera mu bakirisitu babo biciye mu nyandiko zisinyweho ( Petition) zigera ku 2,650. Iri shyingirwa ridahawe umugisha na Roma ryabereye mu ma kiliziya asaga ijana (100) hirya no hino mu Budage.
Abakurikiranira hafi iby’imivukire y”amadini mashya bemeza ko iki gikorwa cyakozwe n’abapadiri bo mu budage gishobora kubyara ukwigumura gukomeye muri Kiliziya Gatolika aho hashobora kuvukamo igice cyemerera abatinganyi gushyingiranawa n’ikitabemera .