Ku wa Gatatu tariki 25 Kanama 2021, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura na mugenzi we wo mu Gihugu cya Tanzania, General Venance Mabeyo n’itsinda rimuherekeje, basuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Village ya Kinigi).
Ni uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu uwo mugaba mukuru w’Ingabo mu gihugu cya Tanzaniya General Venance Mabeyo, ruva tariki 23 Kanama 2021 rukagera ku itariki 26 Kanama 2021, aho ku itariki 24 yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Murasira Albert, mu biro bye ku Kimuhurura.
Mu rwego rwo gusura ibikorwa Ingabo z’u Rwanda zifashamo abaturage mu rwego rwo kubageza ku iterambere rirambye, Umugaba mukuru w’Ingabo za Tanzaniya yatambagijwe Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi wubatswe ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda, ashima cyane ubufatanye bw’ingabo z’u Rwanda n’abaturage nyuma yo kwerekwa ibikorwaremezo binyuranye, anashima kandi imibereho y’abahatujwe.
Bimwe mu bikorwa abo bashyitsi bishimiye muri uwo mudugudu utuwe n’imiryango 144, birimo Agakiriro, Urugo mbonezamikurire rw’abana bato (ECD), Ikigo Nderabuzima, Ikigo cy’amashuri cya Kampanga, amazu ajyanye n’icyerekezo yubakiwe abagenerwabikorwa, imihanda ya Kaburimbo n’ibindi.
Nk’uko yabitangaje akigera mu Rwanda, Umugaba mukuru w’Ingabo za Tanzaniya yavuze ko urwo ruzinduko we n’itsinda ayoboye bagiriye mu Rwanda, rukozwe hagamijwe gukomeza kwagura umubano n’ubufatanye hagati y’Igisirikare cya Tanzaniya n’Igisirikare cy’u Rwanda.
Ni uruzinduko rubaye nyuma y’iminsi mike, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura akoreye uruzinduko mu gihugu cya Tanzaniya, aho ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu bikorwa bya gisirikari.
Biteganyijwe ko Umugaba w’ingabo mu gihugu cya Tanzaniya n’itsinda ayoboye, basoza uruzinduko rwabo mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 26 Kanama 2021.
Amafoto: Kigali Today