Imitwe yitwaje intwaro yibumbiye mu kiswe Wazalendo , yatangiye guhunga urugamba ihanganyemo na M23, aho iri gushinja Guverinoma ya Congo kutabitaho no kutabaha agaciro.
Aba wazalendo, bagaragaye bavugako bamaze igihe bari mu mirwano na M23 ,nyamara ngo Guverinoma ya DRC imaze iminsi ibashishikariza ku rwana, ntibitayeho na busa kuko inzara ibamereye nabi ndetse ngo n’intwaro bafite zikaba zidahagije bagereranyije n’izo M23 bahanganye ifite.
Baragira bati:Tumaze iminsi turwana ariko icyo kurya ntacyo inzara itumereye nabi . Baratubeshye ngo bazaduha ibyo kurya n’intwaro zihagije nitugera Rwindi ariko tugeze ku mirwano, nta kintu na kimwe badufashije .”
Bakomeza bagira bati:”Ibi rero byatumye bamwe mu basore bacu bahitamo gufata umwanzuro wo gusubira iwabo kubera inzara bata urugamba. Ikindi n’uko Umwanzi afite imbunda zikomeye ariko baratwohereza kurwana nta ntwaro zihagije bigatuma dupfusha abarwanyi benshi .”
N’ubwo bimeze gutyo ariko, aba Wazalendo bavuga ko ubwo bari mu nzira basubira iwabo, bahise batangirwa n’ingabo za Leta FARDC zibasaba gusubira ku rugamba, nabo bazisubiza ko batapfa gusubirayo batarabona ibyo kurya bihagije.
Amashusho yacicvikanye ku mbuga nkoranya mbaga, agaragaza bamwe muri Wazalendo bari kugabana umuneka umwe ari batutu, bamwe bafite imbunda abandi ubuhiri n’imipanga ari nako basaba abaturage b’Abanye congo kubatera inkunga uko bashoboye ,bagateranya amafaranga yo kuboherereza kugirango babashe kugura ibyo kurya bityo babone uko basubira ku rugamba guhangana na M23 .
Kanda iyo link iri hasi wirebere ndetse wiyumvire agahinda ka Wazalendo :
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com