Nyuma yaho SADC ifatanyije n’ihuriro ry’ingabo za Congo FARDC n’abo bafatanyije bagabye igitero giherutse kugabwa kuri M23 kigahitana abasirikare babiri b’uyu mutwe, umunyamabanga w’Umuryango w’ibihugu bya Africa yo mu majyepfo (SADC) H.E. Elias M. Magosi yavuze ko byanze bikunze bagomba guhangamura M23.
Ibi yabishimangiye avuga kuba ikibarangaje imbere ari ukugarura amahoro muri Congo kandi ntakizababuza kubigeraho, aho yavuze ko nta misiyo n’imwe SADC yigeze ijyamo ngo itsindwe.
Ibi akaba aribyo bashingiraho ko ari yo mpamvu biteguye gukora ibishoboka byose kugirango congo itekane.
Ati “Turi hano kugira ngo dufashe DRC gutuza. Ntabwo ngiye kujya mu buryo burambuye bw’ibyo twiteguye gukora ariko ndashaka kuvuga ko SADC itigeze inanirwa mu butumwa ubwo aribwo bwose yagiyemo.”
Yakomeje agira ati: “Turi hano kugirango tugarure ubufatanye kandi twizeze ko amahoro muri Congo agiye kuba nta makemwa . Byaba bisaba ibikorwa byo kwatsa umuriro cyangwa bisaba ingufu za dipolomasi, byose tuzabikoresha ariko amahoro ahinde.”
Ibi byashyizwe ahagaragara na Magosi Elias ukomoka muri Botswana aho yavuze ko icyatumye asura SADC mu cyumweru cyashize ngo nu koyari azanywe no kureba SADC yiyemeje guhangana na M23 kugeza ubwo amahoro azagaruka muri congo.
Ariko kugeza ubu M23 ntiracika intege , nabo bakomeje kwirwanaho no kurinda abaturage mu duce babarizwamo.
Ni mu gihe kandi intambara ikomeje gukara muri Kivu y’Amajyaruguru, aho ingabo za SADC n’ihuriro rya FARDC bakomeje kugaba ibitero by’urudaca ku birindiro bya M23 ari nako bihitana abaturage nk’uko umuvugizi w’uyu mutwe mu bya Politiki Lawrence Kanyuka adahwema kubitangaza.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com