Leta ya Congo yiyemeje guhindura umuvuno ijya gushakisha indege z’intambara zikomeye kurusha izo yari ifite kugirango ibafashe guhangana n’inyeshyamba za M23, kuko yamaze kubona ko intambara yo k’ubutaka ingabo zayo zitayishoboye, cyakora ibi ntibikuyeho ko imihini mishya itera amabavu.
Gusa n’ubwo bimeze gutyo izi ngabo za Leta zari ziherutse kugura indege z’intambara mu burusiya, ariko ntibyabahiriye kuko byabaye ibya ya mihini mishya itera amabavu tumaze kuvuga haruguru, aho kuzirasisha inyeshyamba birasira abaturage karahava, ndetse kunshuro yakurikiyeho birasiye abasirikare babo byo kwibeshya. nyuma y’ibi rero hari abatangiye kuvuga ko nibagura indege bagasiga abazitwara bazaba bokoze ubusa rwose.
Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, zakomeje kuba ibigwari k’urugamba zihanganyemo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, kuko zumva urusasu ruvuze zikizwa n’amaguru, bityo iyi ikaba ariyo mpamvu Leta ya Congo yafashe icyemezo cyo gushakisha indege z’intambara zikomeye zabafasha guhangana n’izo nyeshyamba
Ibi kandi byemejwe n’ ikinyamakuru Africa Intelligence gikunze kuvuga k’umutekano w’ibihugu, aho kivuga ko hari ikipe y’abantu bageze i Kinshasa baje kugurisha iki gihugu indege zakoze za Belarus zitwa Sukhoi Su-27 zakozwe mu mwaka wa 1980.
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze gufata uduce twinshi two muri Kivu y’amajyaruguru ikubise inshuro FARDC n’inyeshyamba zose bafatanya wongereyeho n’abacancuro.
Iki gihugu kandi cyakunze kumvikana cyikoma u Rwanda ngo nirwo rufasha inyeshyamba za M23 nyamara narwo rukabihakana, ahubwo rugashinja DRC gukorana na FDLR umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda.
Ibihamya byagaragaje ko FDLR ifasha leta ya DRC nubwo ntacyo byatanze kuko M23 yakomeje kubakubita inshuro bakiruka.
Ikinyamakuru twavuze haruguru kandi cyemeje ko iki gihugu cyakiriye irindi itsinda rivuye mu bushinwa kugira ngo bumvikane uko bagura indege kabuhariwe CAC/PAC JF-17 Thunder zo Kuyifasha kurasa inyeshyamba za M23.
Iyo kipe ikomeye iturutse muri China National Aero-Technology Import & Export Corp (CATIC) yageze i Kinshasa mu cyumweru gishize,iri kumwe n’abayobozi ba People’s Liberation Army (PLA),baje kugurisha indege zo mu bwoko bwa JF-17 Thunder igihugu cya DR Congo.
Leta ya Congo iri gukora ibishoboka byose mugushakira itsinzi yo kurwanya umutwe w’inyeshyamba za M23 mu ndege z’intambara zo mu bwoko bukomeye kuko yamaze kubona ko ingabo zayo zidashoboye kurwana intambara yo k’ubutaka
Uwineza Adeline
Intambara hafi ya zose zibera muli Afrika,ziba ari abaturage b’igihugu basubiranamo.Reba RDC,Burundi,Somalia,Central African Republic,Uganda,Congo Brazza,Tchad,etc…Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze urukundo tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera military budget,bigakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Defense Budget y’ibihugu byose (Global Military Budget),igera kuli 2 Trillions USD ku mwaka.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.
Bjr,
Ndibariza congo, niba idashaka amahoro ishaka intambara? Nonese ibyo irimo ipanga yobwirako abandi bo batabibona
Nitwa Nshuti