Imirwano ikomeye yongeye kuzindukira k’umuryango mu nkengero z’umujyi wa Goma kuri uyu wa Kane, tariki ya 08 Gashantare 2024, aho umutwe w’inyeshyamba wa M23 uhanganye n’ihuriro ry’ingabo za Congo, k’uburyo bamwe mu baturage batuye muri uyu mujyi batangiye kuzinga utwabo.
Iri huriro rigizwe na FARDC, FDLR, Ingabo z’Uburundi, SADC na Wazalendo rikomeje kugenda risubizwa inyuma n’uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23, byatumye bamwe mu barigize batangira kuvanamo akabo karenge.
Iyi mirwano iri kubera nibura mu bilometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma, muri Localité ya Rwibiranga ,muri Gurupoma ya Buhumba, Teritwari ya Nyiragongo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni imirwano ikomeje kumvikanamo ibitwaro biremereye k’uburyo hari abatangiye kuvuga ko ibindi bisasu bishobora kugwa mu mujyi wa Goma.
Iyi mirwano kandi yongeye kubura mu nzira ya Kibumba-Goma, mu gihe i Sake k’umunsi w’ejo kuwa 7 Gashantare 2024, hiriwe imirwano bivugwa ko yari ikomeye aho yasize Abaturage bose bahunze iyo Centre bahungira i Goma mu bice byo muri Mugunga n’ahandi.
Kuri ubu Sake ikaba i barizwamo Wazalendo, FDLR, FARDC Ingabo z’u Burundi na SADC, ariko bikemezwa ko uwo mujyi uzengurutswe na M23.
K’urundi ruhande Perezida wa M23 Bertrand Bisimwa yatangaje ko k’umunsi w’ejo kuwa 7 Gashyantare 2024, M23 yigaruriye Posisiyo zikomeye z’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo zari zikingiye umujyi wa Sake.
Aho yemeje ko Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wigaruriye posisiyo ya Nturo ya mbere n’iya kabiri ndetse n’umusozi w’igenzi witegeye Sake.
Umujyi wa Goma utuwe n’abaturage benshi, wari uheruka kwibasirwa n’intambara nk’iyi muri 2013, ubwo umutwe w’inyeshyamba wa M23 wahanganaga na SADC ndetse bikarangira M23 ihunze.
Iyi ntambara yagiye ifata indi ntera buhoro buhoro, dore ko mu gihe cyashize leta ya Congo yiyambaje EAC kugirango ize kubunga na M23 ariko abategetsi b’iki gihugu bayinenga ko itarwanye nayo.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com