Ubwo Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwarimo kuburanisha umunyarwanda Bucyibaruta Laurent wabaye Perefe wa Gikongoro, habayeho kwikanga igisasu biteza imparagara mu rukiko.
Uku kwikanga igisasu byabaye mu gitondo cy kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022 ubwo uru rubanza rwumvaga ubuhamya bw’abatangabuhamya muri uru rubanza rwa Bucyibaruta ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Amakuru avuga ko kuri uru rukiko harimo habera n’urundi rubanza rw’abantu baregwa ibyaha by’iterabwoba ariko rwaberaga mu kindi cyumba cy’urukiko
Abari kuri uru rukiko bikanze iturika ry’igisasu, biteza impagarara mu rukiko, bituma abashinzwe umutekano basohora igitaraganya abari baje ku rukiko.
Nyuma yuko hakozwe ubugenzuzi, abashinzwe umutekano bahise basubukura ibikorwa byo kuri uru rukiko, n’abacamanza bahita bakomeza kuburanisha.
Abari baje mu rubanza ruregwamo Bucyibaruta Laurent, bahise basubizwa mu cyumba cy’urukiko, umucamanza ahita asubukura uru rubanza.
Urukiko rwakomeje kumva ubuhamya bw’abatangabuhamya batanzwe n’uruhande rw’uregwa, kugira ngo bazamushinjure.
Muri uru rubanza rwatangiye kuburanishwa mu kwezi gushize kwa Gicurasi, hateganyijwe kuzumvwamo abatangabuhamya barenga 100.
RWANDATRIBUNE.COM