Nyuma y’uko Maj. Nsabimana Callixte Sankara wari umuvugizi w’umutwe w’ingabo wa FLN wari ushamikiye ku Mpuzamashyaka MRCD yayoborwaga na Rusesabagina aterewe muri yombi n’inzego z’umutekano w’u Rwanda hagakekwa akagambane ka Rusesabagina wanze kumuha itike y’indege yagombaga kumukura muri Comoros bikarangira afashwe, kuri ubu icyitezwe mu manza za bombi ni uko Sankara yiyemeje kuba umwe mu batangabuhamya bashinja Shebuja mu rukiko nk’igikorwa gikomeye kizamugeza ku kwihorera ku bugome Paul Rusesabagina yamukoreye.
Maj. Sankara ubwo yafatwaga , yavuze ko yari afitanye gahunda na Paul Rusesabagina wari bumwoherereze amafaranga y‘urugendo bikarangira atayamuye ari byo byahise bitera Sankara gukekako ifatwa rye ryaba ryarabayemo akagambane kakozwe n’abayobozi be bo hejuru barimo Paul Rusesabagina.
Mu rubanza rwe, Sankara yakomeje kugenda yiyemerera ko yari umuvugizi wa FLN , aho mu magambo ye bwite yemera ibyaha aregwa yagize ati” Ninyoni zo mu kirere zanshinja”
Ubwo urubanza rwa Sankara rwari ruri hafi kurangira, nibwo Paul Rusesabagina yitaga Shebuja nawe yisanze mu Rwanda ari imbere y’ubugenzacyaha bw’u Rwanda, ibintu bamwe mu badasobanukiwe ibyaha ashinjwa bagereranije no kumushimuta.
Ubwo yerekwaga itangazamakuru RIB yavuze ko Rusesabagina wari ufite gahunda yo kujya mu Burundi yisanze ku kibuga cy’indege i Kanombe mu buryo nawe atamenye.
Kuva icyo gihe, abaturage biganjemo abagizweho ingaruka n’ibitero byagabwe na FLN, basabye ubushinjacyaha ko bwahuza imanza z’aba bagabo cyane ko ngo ibyaha bashinjwaga bifitanye isano.
Abunganira Nsabimana Callixte babanje gusa nabatemeye iki cyifuzo gusa Nyirubwite Nsabimana we avuga ko byaba byiza bahuje urubanza rwe n’urwa Shebuja Rusesabagina Paul.
Mu iburana rya Sankara kandi yakunze kumvikana avuga ko nubwo yabaye umuvugzi w’umutwe wa FLN adafite aho ahuriye n’ishingwa ryawo cyane ko we yemeje ko yaje awusanga unamaze igihe ufite ingabo.
Abasesenguzi bavuga ko impamvu Sankara yifuje kuburanira hamwe na Paul Rusesabagina ari uburyo bwo kugirango azabone umwanya uhagije wo kwihimura kuri Rusesabagina, ashinja uruhare rwo kumuhemukira amwima amafaranga y’urugendo bikarangira atawe muri yombi.
N’ubwo imiryango mpuzamahanga ikomeje kuvuga ko uburyo Rusesabagina yatawe muri yombi budakurikije amategeko, we yiyemerera ko yagize uruhare mu ishingwa ry’umutwe wa FLN wagabye ibitero I Nyabimata mu Majyepfo y’u Rwanda bigahitana abaturage b’inzirakarengane ndetse bikanangiza imitungo yabo.
Rusesabagiina wari warashiriweho impapuro mpuzamahanga zimuta muri yombi ashinjwa ibyaha 13 bifitanye isano n’iterabwoba aribyo: (1) kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, (2) gutera inkunga iterabwoba (3) iterabwoba ku nyungu za politiki, (4) gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, (5) gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, (6) kuba mu mutwe w’iterabwoba(7) kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, (8) ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, (9) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate, (10) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro(11) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, (12) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, ndetse (13) n’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore imirimo ijyanye n’inshingano za gisirikare.
Mu rubanza rwe kandi, areganwa na Major Nsabimana Callixte( Sankara) Herman Nsengimana babaye abavugizi b’umutwe w’ingabo wa FLN. Muri uru rubanza kandi haegwamo abandi barwanyi 19 ba FLN barimo n’umuhungu wa Gen, Wilson Irategeka washinze akanayobora uyu mutwe mu mbere y’uko yicwa.