Umutwe wa M23 washyikirije abasirikare b’u Burundi, agace ka Mweso muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, aho aba basirikare b’u Burundi baramukije abaturage bo muri aka gace mu rurimi basanzwe bose bumva.
Mu mashusho yashyizwe hanze n’umutwe wa M23, agaragaza umwe mu barwanyi bakuru ba M23 aha ikaze aba basirikare b’u Burundi muri aka gace ka Mweso.
Uyu murwanyi abanza kuramuta abaturage b’i Mweso, ababwira ko babirukaniye imitwe yitwaje intwaro, none bakaba babazaniye abashyitsi ari bo basirikare ba EAC bakaba ab’ingabo b’i Burundi.
Avuga ko nubwo M23 igiye kuva muri aka gace ariko itabasiga bonyine kuko iyo mitwe yitwaje intwaro yahita yongera ikaza kubahungabanyiriza umutekano, bityo ko ari yo mpamvu bagiye kubasigira abo basirikare.
Umusirikare mukuru w’u Burundi uri mu bayoboye iri tsinda rwagiye gusigara muri Mweso, na we aramutsa aba baturage mu rurimi rw’Ikirundi, kiba kinumvwa n’aba baturage basanzwe banakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda.
Yavuze ko baje gukorera mu ngata abarwanyi b’umutwe wa M23 wabarindiraga umutekano muri aka gace ka Mweso, kuko uyu mutwe ugiye kugenda.
Ati “Twe tuje gukomeza igikorwa babakoreraga murabizi ko babafashije muri byinshi, babagezeho muri mu bihe bigoye, na twe ni byo bituzanye, kuba bagenda bakabasiga mwenyine natwe ntibyadushimisha ni yo mpamvu twaje kugira ngo aho bavuye ntibabasige honyine.”
Uyu musirikare mu ngabo z’u Burundi, abwira aba baturage ko umutwe wa M23 ugiye mu biganiro na Guverinoma kandi ko bizamara igihe, bityo ko muri icyo gihe uyu mutwe uzaba udahari, bagomba gusigarana.
Yasabye aba baturage kandi ko igihe cyose bumvise hari ushaka kubahungabanyiriza umutekano nk’imitwe yakunze kubatera nka FDLR, Mai-Mai na Nyatura, kwihutira kubibamenyesha ndetse bakanatelefona umutwe wa M23 bakawumenyesha.
RWANDATRIBUNE.COM