Ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye I Nyakinama rifatanije na Kaminuza y’u Rwanda ryakiriye inama y’inzego zitandukanye z’abashinzwe umutekano ,inararibonye ndetse n’abahagarariye amashuri makuru ya Gisirikare hamwe n’inzobere muby’umutekano muri Afurika.
Iyi nama yabaye ku bufatanye bw’iri shuri na Kaminzuza y’u Rwanda, kugira ngo inzego zitandukanye z’umutekano zirebere hamwe, ibibangamiye umutekano muri Afurika n’uburyo ibyo bibazo byashakirwa umuti urambye.
Ni inama igiye kuba ku nshuro ya 10 kuva izi nzego zishyize hamwe, ngo zirengere umutekano w’ibihugu byabo ndetse n’uw’Afurika muri rusange.
Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare bo bavuga ko iyi gahunda ibafasha mu masomo baba biga kuko babona ingingo zitandukanye bandikaho mu bushakashatsi, mu gihe baba basoza amasomo y’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu by’umutekano.
Ibi biterwa n’uko aba banyeshuri baba babonye abashakashatsi n’impuguke zitandukanye mu by’umutekano.
Mu gihe cy’iminsi 3 iyi nama izamara, izatangirwamo ibiganiro bitandatu birimo ikizagaruka ku miyoborere, ibibangamiye umutekano muri Afurika, ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Afurika n’ibindi.
Iyi nama iteranye mu gihe bimwe mu bihugu by’Afurika biri mu kaga k’intambara zitandukanye, kandi zigiye zibangamiye umutekano w’ibihugu ndetse n’akarere biba biherereyemo.
iyi nama ya 10 yahuje abatari bake