Mu karere ka Muhanga ,umurenge wa Nyarusange mukagari ka Ngaru,umusore witwa Uwizeyimana Elie wari umukozi w’imwe mu masosiyete icukura amabuye y’agaciro muri Muhanga,amaze iminsi itatu agwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro.
Uyu musore w’imyaka 19 y’amavuko yagwiriwe n’icyo kirombe ubwo yacukuragamo amabuye y’agaciro ku wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022 none kumukuramo bisa n’ibyananiranye kandi nta cyizere cy’uko yaba agihumeka.
Amakuru dukesha Igihe avuga ko ibi byabereye murenge wa Nyarusange ivuga ko icyo kirombe cyaguye hari abantu barenga 10 bahita birukanka barahunga ariko Uwizeyimana kiramugwira kuko yari yinjiye imbere ntiyamenya ko kigiye kuriduka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Ruzindana Fiacre, yatangaje ko kugeza ku mugoroboba wo kuri uyu wa Gatatu batashye bataramubona kandi nta cyizere bafite cy’uko bazasanga ari muzima.
Ati “Kuva ejo twashyizeho imashini idufasha gucukura ariko tukagira ibyago bikongera bigatenguka. Kugeza ubu ntituramubona kandi nta cyizere dufite cy’uko yaba akiri muzima.”
Uyu mwana wari ukiri murugo rw’ababyeyi be yabanaga n’ababyeyi be, yakoreraga imwe muri sosiyete zahawe uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Muhanga,agace kazwiho gukora iyi mirimo .
Umuhoza Yves