Abaturage bamwe batuye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amayepfo, n’abo mu yindi mirenge ihana imbibi n’uwa Nyamabuye nka Cyeza bakorera muri uyu wa Nyamabuye barasaba ubuyobozi guhagurukira ikibazo cy’ubujura n’ubwambuzi bukoresheje ingufu n’intwaro gakondo.
Amakuru Ijwi ry’Amerika yabonye mu murenge wa Nyamabuye ni uko icyo kibazo ari icy’abantu batazwi batega abaturage nijoro; bafite imihoro n’inkota bakabambura amafaranga n’amaterefoni. Hari n’abavuga ko babambura ibyo bambaye nk’ikoti cyangwa inkweto.
Abaturage batandukanye bakorera akazi muri uyu murenge babwiye Ijwi ry’Amerika ko iki kibazo kigenda gikaza umurego uko iminsi ihita.
Hari abantu 3 bafashwe mu mpera z’icyumweru gishize, bashinjwa ubujura n’ubwambuzi bukoresheje intwaro gakondo. Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika wari mu karere ka Muhanga yahamagaye umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu-RIB, Dr. Thierry Murangira. Icyo gihe yadusabye kumwoherereza ubutumwa bumusobanurira icyo twifuza, ariko ntarabasha kudusubiza. Nadusubiza, tuzabibagezaho mu makuru yacu y’ubutaha.
Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ryavuze ko ryashatse umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Jacqueline Kayitare ahagana mu ma saa tanu ariko dusanga adahari. Twamwoherereje ubutumwa bugufi, maze hafi saa kumi adusubiza ko ari mu nama. Yongeraho ko ababikoze bafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano, ubutabera n’abaturage.
Gusa, ikibazo gihari ni uko n’ubundi iki kibazo kigikomeje, nk’uko bamwe mu bo twaganiriye babidusobanuriye.