Mu karere ka Muhanga, umupolisi yarashe umujura wari uri kugerageza kwiba imifuka ya Kawunga mu modoka yari yikoreye ibicuruzwa bitandukanye.
Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa Polisi ACP Rutikanga Boniface wavuze ko abajura bafashwe bakura imifuka mu modoka yari yikoreye ibicuruzwa ari babiri, polisi irasa hejuru umwe ariruka naho mugenzi we ashaka kurwanya abapolisi baramurasa ahita ahasiga ubuzima.
Iraswa ry’uyu muntu utaramenyerwa umwirondoro ryabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023, ribera ahazwi nka Ruhorera mu Mudugudu wa Kanyungura, Akagari ka Kanyinya mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga.
Iyo modoka yaritwaye imifuka y’akawunga n’ibindi bicuruzwa ibivanye mu Mujyi wa Kigali, yerekeza mu Karere ka Karongi ariko kubera iyangirika ry’umuhanda yagendaga gahoro ari bwo aba bantu bahise bayurira bashaka kwiba.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga yabwiye IGIHE ko bamaze iminsi bafite amakuru ko hari itsinda ry’abagizi ba nabi bategera imodoka mu mihanda bakiba ibirimo inyuma mu gihe igenda gahoro.
Yagize ati “Hari hashize iminsi, abaturage batubwiye ikibazo kiri muri iriya mihanda ya Muhanga-Karongi na Muhanga-Ngororero, mu masaha y’ijoro. Aho bakora imihanda hari insoresore zifungura imodoka mu gihe zigenda buhoro ibiri inyuma zikabikuramo zikabyiba.”
“Polisi rero yatangiye kuhakorera uburinzi bwa nijoro. Muri iri joro nibwo bahuye n’abasore babiri buriye imodoka bakuramo ibintu, barasa amasasu hejuru, umwe amanuka yiruka undi we ashaka guhangana bamurasa ashaka gutema umupolisi.”
Yagaragaje ko uko babikora bigaragaza ko ari itsinda ry’abantu benshi kuko usanga umwe cyangwa babiri basohora icyo kintu mu modoka bakakijugunya mu muhanda hanyuma abandi baba bihishe bagahita bakirukankana.
Yavuze ko nubwo mugenzi we yahise acika ariko inzego z’umutekano zikomeje iperereza ku bo bafatanyaga kuko bigaragara ko bakorana n’abandi.
ACP Rutikanga yagaragaje ko nyuma yo gutahura ameyeri yabo, n’uko bahitamo kujya kwibira imodoka ahantu mu mashyamba hatapfa gukorwa irondo n’uwo ari we wese, biyemeje ko abapolisi bafite imbunda ari bo bazajya bahacungira umutekano.
Mu Rwanda Ubujura bukomeje gufata indi ntera, dore ko mu minsi ishize ikigo mpuzamahanga gishinzwe kurwanya inzara ku isi, cyatangaje ko uRwanda ruri ku mwanya wa Gatatu mu bihugu bifite inzara.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com