Mukiza Willy Maurice yagize ati:Leta y’u Rwanda idufashe neza nasaba data Gen.Ntawunguka Omega kurambika intwaro hasi agataha.
Mukiza Willy Maurice umwana wa Gen Pacifique Ntawunguka yatanze ubuhamya ashimira Leta y’u Rwanda, Kuba barahawe serivise nziza ndetse kandi Papa Gen.Ntawunguka Pacifique ari Umuyobozi wa FDLR/FOCA.
Mukuru wanjye yahawe buruse na Leta y’uRwanda arangije mu gihugu cy’uBushinwa,mushiki wanjye yabonye buruse ya Leta ari kwiga muri Gana,ati;njywe ndangije muri Kaminuza y’uRwanda.
Yakomeje agira ndagira inama abanyarwanda bacyiruka mu mashyamba barimo na Data Ntawunguka Pacifique kurambika intwaro hasi agataha kujko ntacyo arwanira yashimye Nyakubahwa Paul Kagame anamwizeza ko we n’abo bavukana bazakorera uRwanda bakaruteza imbere.
Amarangamutima yabaye menshi k’ubwubuhamya bw’uyu musore Mukiza Willy Maurice,umuhungu wa kabiri wa Ntawunguka Pacifique Omega,bakibaza icyo yaba arwanira mu mashyamba ashaje,abana be bose bakaba barangije za Kaminuza ku nkunga ya Leta arwanya,ukibaza icyo azaba aje gukosora.
Ntitwabura kugaruka ku ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuze agira ati:bafite amatwi ntibunva bafite amaso ntibabona.
Gen Ntawunguka ni umwe mubashishikarijwe na Gen Kabarebe gutaha mu Rwanda agakorera igihugu nk’umupilote wabyigiye hanze, ariko akamusubiza ko azagaruka mu Rwanda nta
Gen Maj Pacifique Ntawunguka ni we w umugaba w’inyeshyamba (Chef d’etat Major) wa FDLR, akaba yarasombuye Gen.Mudacumura wishwe n’ingabo za FARDC.
Gen Maj Pacifique Ntawunguka wavutse mu 1964, yarushwaga imyaka 10 na Lt Gen Mudacumura. Avuka i Kageshi muri Gasebeya mu cyahoze ari Komini Gaseke aho azwi ku izina rya Mulefu.
Gen Maj Pacifique Ntawunguka (Omega) yize amashuri abanza ahitwa Mbandari akomereza mu Rwankeri mu cyari Komini Nkuri aho yavuye akomereza muri Christ-Roi mu Karere ka Nyanza, aho yarangije yinjira mu ishuri rya Gisirikare ESM icyiciro cya 25 kuri Leta ya Habyarimana ndetse akaba yarize ibyo gutwara indege.
Yabaye umwe mu bayobozi ba batayo 94 ,yarwanye n’ingabo za RPA mu Mutara ahazwi nka Komini Muvumba agatsindwa akerekeza i Kigali. Muri Gicurasi 1994 yakomerekeye mu mirwano, ajyanwa mu kigo cya Gisirikare cya Mukamira, aho yavuye ahungira mu nkambi ya Katale inyuma y’ibirunga.
Mu gihe cy’umutwe wa ALIR yabaye umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare bizwi nka Bethlehem muri Komini Satinsyi, Gakenke na Ramba ariko nyuma yo gutsindwa asubira muri Congo.
Igitabo ‘Leadership of Rwandese armed groups in DRC’ kivuga ko azwi nk’umuntu utava ku izima, ibi bikaba intandaro ituma atumvikanaga n’umuyobozi we Lt Gen Mudacumura.
Yabaye umuyobozi w’igisirkare cya FDLR mu bice bya Rutshuru na Masisi ndetse akajya asuzugura ibyemezo bya Mudacumura. Yari umwe mu barwanyi ba FDLR bifuzaga impinduka mu gisirikare binubira ko bayoborwa n’abasaza n’abanyabwoba.
Omega ucumbagira kubera ibikomere yavanye mu Rwanda, yageze muri Congo ayobora Sonoki yashinze itsinda ry’abakirisitu riyoborwa n’uwitwa Muzimangane ariko riza kwamaganwa na Lt Gen Mudacumura.
Yahoze ari nimero enye mu gisirikare cya FDLR-FOCA ariko ubu ni we ugezweho ku kiyobora nyuma y’uko abamubanjirije bagiye batakaza ubuzima barimo Lt Gen Sylvestre Mudacumura, Brig Gen Stanislas Nzeyimana wari uzwi nka Bigaruka waburiwe irengero yagiye muri Tanzania hamwe na Brig Gen Léodimir Mugaragu, uzwi nka Léo Manzi warasiwe mu birindiro bye.
Masengesho Pierre Celestin