Ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRCongo gikomeje gukaza umurego umunsi ku wundi, byanatumye iki Gihugu, ubu gisa n’icyamaze gutakaza ubugenzuzi mu mu duce dutandukanye kuri ubu tugenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye.
Jackson Ausse Afingoto Umudepite mu Ntekonshingamategeko ya DRCongo ukomoka muri Teritwari ya Irumu Intara ya Ituri, mu kiganiro n’itangazamakuru ,yahishuye ukuntu guhera tariki ya 1 Nzeri 2022 imitwe y’itwaje intwaro igenzura ¾ by’ubutaka bwose bugize Intara ya Ituri iherereye mu Burasirazuba bwa DRCongo mu gihe Leta yo igenzura ¼ gusa.
Akomeza vuga ko iyi mitwe usanga irwana hagati yoye, ndetse rimwe na rimwe ikagaba bitero ku baturage ariko ngo Ubutegetsi bwa DRCongo ntibugire icyo bubasha kubikoraho, kuko iyo mitwe ariyo igenzura igice kinini kigize Intara ya Ituri.
Yagize ati:” birababaje kandi biragayitse kubona 3/4 by’ubutaka bw’Intara ya Ituri ubu bigenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro kuva tariki ya 1 Nzeri 2022. Usanga iyi mitwe irwana hagati yayo ndetse rimwe na rimwe ikibasira abaturage. Hari bariye nyinshi mu duce iyi mitwe igenzura aho kugirango umuturage abashe kuzinyuraho agomba kwishyura 50.000FC. Leta yananiwe kugira icyo ibikoraho kuko iyo mitwe ariyo igenzura igice kinini muri Ituri.”
Depite Jackson Ausse, yasabye Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi gukuraho “Etat de Siege”( Ubuyobozi bwa Gisirikare na Polisi bwasimbuye ubw’Abaturage) mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’Intara ya Ituri bitarenze tariki ya 15 Nzeri 2022 ngo kuko itigeze itanga umusaruro, ahuwo ko kuva iyi “Etat de Siege”yajyaho Ibice byinshi byagenzurwaga na FARDC ubu bisigaye byarigaruriwe n’imitwe yitwaje Intwaro.
Yanasabye abadepite bagenzi be mu Ntekonshingamategeko ya DRCongo, guhagurukira rimwe bakotsa igitutu ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, kugirango Ubuyobozi muri izi ntara busubire mu maboko y’abasivile.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com