Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2023, FARDC ifatanyje na FDLR n’abancuro b’Abarusiya bazindutse bagaba ibitero bikomeye ku birindiro bya M23 biri mu gace ka Kichanga.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri aka gace ,avuga ko imirwano muri Kichanga yatangiye kuba injyanamuntu ndetse ko iri kiugenda ikomera cyane.
FARDC ibifashijwemo n’abancuro b’abarusiya, bari kurasa za bombe mu nguni zose z’uyu mujyi ubutarhuka mu gihe abarwanyi ba FDLR, CMC Nyatura, APCLS n’ingabo za FARDC bari kugerageza kwinjira muri uyu mujyi bakoresheje inzira y’ubutaka.
Ubu imirwani ikomeye iri kubera mu nkengero z’uyu mujyi muri Sheferi ya Bashali mu duce twa Kitobo na Rusinga muri Teritwari ya Masisi.
Imboni yacu iri muri aka gace, ivuga ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bahigiye kwambura M23 aka gace ariko nyamara kuva mu gitongo ubwo bahagabaga ibitero, M23 ikaba yakomeje kubabera ibamba kuko nta na Cm n’imwe ya Kichanga irabasha gusubira mu maboko ya FARDC.
Aya makuru, akomeza avuga FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje kuhatakariza abasirikare benshi, bitewe n’uko bahawe amabwiriza yo kudasubira inyuma kugeza ubwo bari bubashe kwambura M23 aka gace.
Gusa ,ngo bikomeje kugorana cyane kugirango FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bongere kwisubiza Kichanga, kuko M23 yamaze kuhashinga ibirindiro bikomeye cyane ndetse uyu mutwe ukaba warahigiye ko udateze kwemera ko Kichanga isubira mu maboko ya FARDC.
kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, imirwano ikomeye irakomeje hagati y’impande zombi aho FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bari gukoresha ubushobozi bwabo bwose ngo bisubize Kichanga ariko M23 ikaba ikomeje kubabera ibamba.