Imirwano ikomeye irakomeje hagati ya M23 na FARDC ifatanyije na FDLR,CMC nyatura,APCLS n’abacancuro b’Ababazungu mu nkengero za Kichanga.
Ni mirwano yatangiye kuwa 15 Gashyantare 2023 aho FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bari bihaye intego yo kwambura M23 Kichanga mu gihe cy’iminsi itarenze itatu .
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari nya Masisi , avuga ko FARDC iri kwifashisha abacanshuro b’Ababazungu, bari gukoresha intwaro ziremereye zirimo izirasa imizinga,ibifaru n’indege z’intabara bamaze iminsi itatu barasa za mbombe muri Kichanga n’utundi duce tugenzurwa na M23.
Ni mu gihe abarwanyi ba FDLR ,CMC Nyatura,APCLS n’abasirikare ba FARDC barwanira k’ubutaka barimo kugerageza kwinjira muri Kichanga bagamije kwisubiza ako gace.
Aya makuru, akomeza avuga ko kugeza magingo aya ,FARDC n’abafatanyabikorwa bayo batarabasha kwinjira muri Kichanga nk’uko bari babigambiriye kuko imirwano ikiri kubera mu nkengero za Kichanga muri Cheferi ya Bashali mu duce .Bashali mu duce twa Rusinga na Karto mu birometero 2 uvuye muri centre ya Kichanga ho muri Teritwari ya Masisi.
FARDC kandi , ntirabasha kurenga umutaru ngo itsinsure M23 mu birindiro byayo biherereye mu nkengero za Kichanga ndetse aka gace kose kakaba kakiri mu bugenzuzi bwa M23.
Umutwe wa M23, uvuga ko FARDC iri kurasa nta ntego, kuko bombe nyinshi ziri kugwa mu duce turimo abaturage, bikomeje gutuma bamwe bahasiga ubuzima ,kwangiza imitungu yabo abandi bagahunga.
Mu itanagazo M23 yashize ahagaragara kuwa 15 Gashyantare 2023 ryashizweho umukono na Lawrence Kanyuka umuvugizi wa M23 mubya politiki, uyu mutwe uvuga ko FARDC nikomeza kurasa mu duce igenzura no kwibasira abaturage, biraza gutuma M23 yitabara kinyamwuga mu rwego rwo kwirengera no kurengera abaturage.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri aka gace ,avuga ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo barimo FDLR,CMC Nyatura, Nyatura APCLS n’Abacancuro b’Ababazungu batarabasha kunyeganyeza M23 ngo bayikure mu birindiro byayo mu gace ka Kichanga no no mu nkengero zaho.
Ndumva operation yo gushaka kwisubiza kitchanga igiye muba nkimwe Gen Kabarebe yavuze FAR yise ” RATISSAGE COMBINE ” gupilona ama bombs agahishyi bati twabuhumbahumbye maze bati muze twatake !!! Mu kaje kwitwa agasantimetero ngo baratatse maze bakorerwa ibyiswe KUDODWA !! FARDC nabambari BAYO urwonbazabonera Kitchanga ntabwo FDLR izaba ihari kuko isomo ryo irarifite ( mu myaka 32 ISHIZE )