Gen Salim Saleh, murumuna wa Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yagaragaye mu ruhame nyuma y’iminsi myinshi bivugwa ko yapfuye umuryango we ukabigira ibanga.
Gen Saleh yagaragaye mu ruhame kuri uyu wa 17 Nzeri 2022, aho yari yitabiriye ibirori by’umukobwa we Esteeri Mugulwa.
Gen Saleh uri mu kiruhuko cuy’izabukuru yavuze ko amakuru y’urupfu rwe ari ibihuha biri gukwirakwizwa n’abo yise abakozi ba Satani .
Yagize ati “Satani ni umubeshyi ndetse rimwe na rimwe akoresha amanyanga, ku buryo ashobora kwigaragaza nka malayika ariko bikarangira akugushije. Satani umaze iminsi atugendaho ndahamya ko ari umubeshyi, turacyari bazima.”
Gen Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh ni umwe mu bavuga rikijyana muri Uganda, cyane ko ari mu basirikare bakuru batangiye urugamba rwo kubohoza Uganda. Saleh kandi ni umujyanama wa Mukuru we, Perezida Museveni mu by’umutekano.
Gen Saleh w’imyaka 62 y’amavuko aheruka guhabwa inshingano na Perezida Museveni zo gukurikirana ibikorwa bya Gisirikare UPDF iri gukorera mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bizwi nka “Shujaa Operation”
Inkur z’ubuswa ngo Kanaka yarapfuye zimaze gutera isesemi ibi bikaba byarazanywe na cya cyontazi k’ikirimarima ngo ni Padiri Nahimana none murabonako bimaze gukwira henshi muri east Africa . Mwumve muri Drc bati General Sultani Makenga yarapfuye , HE Kagame bati yarapfuye none na Salim saleh ! What a Nonsense!! Ariko ubika umuntu uatashyinguye nkande ? Singaya na Kasuku nawe wirirwa avuga ko nacyo cyapfuye kitaziko aba akigana. Gusa ntabwenge na mba burimo . Gupfa ni inzira ya buri wese wavutse agakura. Kuba injiji zananiwe kugera kubyo zifuje zarabigize imvugo sibyo bituma zijya mu myanya abo zibika bariho bari basanzwemo. Ni ubugoryi bukomeye rero