Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Musanze bazwi nk’abamotari , baravuga ko bari gutungurwa no gusanga bafite umwenda w’amande bacibwa na Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, ku makosa bo bavuga baba batazi.
Aba bamotari bo mu mujyi Musanze, bavuga ko batungurwa no gusanga bafite umwenda w’amande (contravention) bandikirwa na Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ku makosa bo bahamya ko ntayo baba bakoze. Baganira na Rwandatribune.com, bemeza ko baba batanabahagaritse ngo bange guhagarara. Ni ikosa aba bamotari bita “kudubura”.
Uwitwa Mahoro Léopold amaze imyaka myinshi atwara abagenzi kuri Moto aragira ati “ Ntwaye Moto igihe kirekire ariko sinadubura umupolisi ampagaritse mu muhanda none ubu nibwo nakwiga kudubura umupolisi? Baraturenganya kuko umucaho akandika Puraki( Plaque) zawe noneho wazagera ahantu ukabona baragifashe ngo hari amakosa wakoze kandi ntayo , turasaba kurenganurwa.”
Aba bamotari baribaza bati se iki kibazo kizakemuka gute?
Rwandatribune.com ishatse kumenya imiterere y’iki kibazo n’uburyo kizakemukamo yaganiriye n’umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda , C/SUPT Gérard Mpayimana avuga ko umumotari uzajya urenganywa muri ubwo buryo , azajya yandikira ibaruwa umuyobozi wa Polisi mu karere akoreramo.
Yagize ati “ Ntitwakwifuza ko umumotari uri ku murimo we kandi awukora yubahiriza amategeko arengana ariko utayubahiriza we agomba kubihanirwa , gusa nasaba umumotari wese uzaramuka arenganijwe ajye yandikira ibaruwa umuyobozi wa Polisi mu karere akoreramo.”
Rwandatribune.com yashatse kumenya umubare nyawo w’abamotari mu Rwanda maze yegera umuyobozi umuyobozi wabo Ngarambe Daniel avuga ko mu Rwanda ubu habarirwa abamotari ibihumbi bisaga mirongo ine na bitanu (45.000 motards) muri bo mu mujyi wa Musanze hakaba habarirwa abagera ku gihumbi Magana atanu (1500 motards) , bose bibumbiye mu makoperative atatu abatrizwa muri uyu mujyi.
IRASUBIZA Janvier.