Abatwara abagenzi kuri Moto bazwi nk’abamotari barasabwa kugira uruhare mu kwicungira umutekano ndetse bakagira isuku , bakanayitoza abo batwara.
Ibi byagarutsweho n’umukuru w’intara y’amajyaruguru Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney mu muhango wo guha abamotari bo mu karere ka Musanze umwambaro uzajya utanga amakuru ku bakoze ibyaha.
Uyu muhango wo gutanga umwambaro mushya (Gilet) uzajya utanga amakuru ku mumotari wakoze ibyaha witabiriwe n’abayobozi batandukanya barimo n’umukuru w’Intara y’amajyaruguru Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney. Abamotari babanje gusobanurirwa impamvu y’uwo mwambaro mushya n’ikoranabuhanga riwugize.
Umukuru w’intara Hon.Gatabazi Jean Marie Vianney yagaragarije abamotari ibyiza by’umwuga bakora wo gutwara bagenzi aho agira ati “ Umwuga mukora ni umwuga uhabwa agaciro mu gihugu , kuko mutwara abantu mubajyana mu mirimo yabo ya buri munsi , abajya mu bucuruzi ,imirimo ya Leta , ba mukerarugendo n’abandi .”
Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yakomeje abasaba kubungabunga umutekano birinda gutwara magendu , gutangira amakuru ku gihe ku bitagenda kuko byabicira umurimo.
Aha aragira ati “ Mugomba kwicungira umutekano kuko igihe cyose mwaba mudafite umutekano ntimwakora kandi imiryango yanyu itunzwe n’uyu murimo mukora. Ikindi kandi nabasaba ni ukugira isuku mukanayitoza abo mutwara birinda kujya bajugunya ibintu mu muhanda igihe mubatwaye.”
Ngarambe Daniel ni umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Rwanda, abasobanura impamvu yo guha abamotari umwambaro mushya n’icyo uzahindura mu mikorere yabo ya buri munsi .
Yagize ati “ Igikorwa cyo gutanga umwambaro mushya ku bamotari n’ibibaranga ni gahunda nziza twahisemo izadufasha kumenya umubare w’abamotari dufite , uko akora ndetse n’abakoze amakosa cyangwa ibyaha bakajya bagaragara bitatugoye.”
Uyu muyobozi w’ihuriro ry’abamotari mu Rwanda Bwana Ngarambe Daniel yakomeje avuga ko ikarita ubwayo izajya ikozwa ku ka mashini kabugenewe , kagarageze umwirondoro we noneho ahabwe gilet na nimero yayo ku buryo yemezwa muri iyo mashini aho izajya itanga amakuru igihe cyose akenewe.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abamotari mu Rwanda Bwana Ngarambe Daniel ( Uwo ufite indangururamajwi).
Aragira ati “ Ibi twabikoze tugira ngo duce akajagari mu bamotari ndetse n’abitwa abarobyi kuko akenshi nibo badusebereza umwuga bakora amakosa n’ibyaha bikitirirwa twebwe. Ubu buryo rero buzadufasha mu kunoza umwuga wacu.”
Ubusanzwe bamwe mu ba motari bajyaga batanga moto ku bandi bantu batari n’abamotari byo bita ngo ni ukurobesha , amakosa n’ibyaha bikozwe hakabura ubiryozwa ariko ngo nyuma yo kubona uyu mwambaro mushya ukoranye ikoranabuhanga uzabafasha mu kunoza umurimo wabo no kugabanya ibyaha nkuko bisobanurwa na Kamegeri Alphonse Maire , umumotari umaze imyaka 12 muri uyu mwuga.
Avuga ko iki gikorwa cyabashimishije cyane. Aragira ati “Ibyabaye umunsi ni iby’agaciro gakomeye cyane kuko biratuma dukora akazi k’ikimotari cy’ikinyamwuga , mbere y’uyu muhango twakoraga mu buryo butagira gahunda kuko wasangaga buri wese yakwambara gilet uko yiboneye cyangwa se umwe akayikwiba akayikoresha . Ubu bigiye gusobanuka umutari akore ikimotari utari we abireke , ajye mu bindi.”
Nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’ihuriro ry’abamotari mu Rwanda ngo mbere iri huriro ryagiraga abamotari batazwi umubare ahpo bamwe babaga barapfuye , abandi barabiretse kubera ko nta buryo babonaga bwo kubabarura ugasanga basaga ibihumbi 50 ariko kuri ubu bitewe n’uburyo bakora.
Kugeza ubu , abamotari bari muri iri huriro mu Rwanda ni ibihumbi 45 bakurikiranwa umunsi ku wundi , harimo ibihumbi 23.500 bamaze kwiyandikisha mu mujyi wa Kigali.
Irasubiza Janvier