Ku isaha ya saa munani n’iminota mirongo ine 14h40 z’Igicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 24/3/2024 mu Mudugugudu wa Sangano, Akagali ka Kivugiza, Murenge wa Muko ho mu Karere ka Musanze abantu 3 n’umwana w’uruhinja rw’umwaka umwe n’igice wa kane bakubiswe n’inkuba barahungabana ubwo imvura nyinshi ivanzemo n’inkuba yagwaga.
Abakubiswe n’inkuba bakaba bari bari munzu bugamye ubwo inkuba yakubitaga bose bisanze baguye igihumura bahita bajyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga, cyakora ku bbw’amahirwe kugeza ubu ubuzima bwabo burimo kugenda bugaruk gake gake.
Nkuko bitangazwa n’abaturage bo hafi y’uyu muryango wakubiswe n’Inkuba Nyiragahirigi nyirakuru w’uyu mwana w’uruhinja yatubwiye ko umwuzukuru we yari asigatiwe n’Umuturanyi wabo Imanizabayo ubwo yarimo ashyira umuriro muri Telephone k’Umuturanyi wa Nyiragahirigi, nibwo bahurujwe n’undi muturanyi ababwira ko Umwuzukuru wabo arambaraye hasi hamwe na Imanizabayo.
Mu gutabara ngo basanze koko ari uwo mwuzukuru wabo ari n’uwarumucigatiye bose barambaraye hasi, niko gutabaza Nyina wa Imanizabayo nawe basanga inkuba yamutwitse amaguru nawe ari iwe murugo, mukanya gato nanone babona n’undi muturanyi wabo aje gusaba ubufasha ngo ba mujyanire umwana we w’inkumi kwa muganga ngo inkuba ira mukubise.
Twagerageje guhamagara inzego z’ubuyobozi ngo zitubwire iby’iri sanganya duhamagara umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko ariko inshuro zose twamuhamagaye ntiyashoboye kutwitaba.
Icyakora Amakuru dukesha bamwe mubagiye baherekeje abarwayi batubwiye ko kugeza ubu nta murwayi n’umwe ufite ikibazo gikomeye ko kandi ko ibipimo by’abaganga byagaragaje ko imitima yabo irigutera neza uretse ikibazo cy’ihungaba bagize bityo bakaba bashobora gutaha vuba.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru SP MWISENEZA Jean Bosco yemeje ibyaya makuru yagize ati:” Byabaye ku isaha ya Saa 14:40 hrs kuwa 24/03/2024, Inkuba yakubise abana 4 bagira ikibazo cy’Ihungabana ubu bakaba barigukurikiranwa n’Abaganga ku bitaro bya Ruhengeri. Byabereye, Muko Sector, Kivugiza Cell, Sangano, Village, Musanze District”.
Abahuye n’icyo kibazo ni Manizabayo M.Louise w’imyaka 19, Tuyikunde Elie w’imyaka 14, Kwizera Christian w’umwaka umwe ndetse na Tuyizere Elie w’imyaka 21; Yongeyeho ko bagira inama abaturage yo gukurikiza inama zose bagirwa n’ikigo cy’igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere Meteo Rwanda mu kwirinda inkuba.
Rwandatribune.com