Polisi y’u Rwanda yemeje ko abapolisi babiri bagaragaye bakubita umuntu ushinjwa kuba yari atorotse kasho yari afungiwemo,batawe muri yombi ndetse bazahanwa hakurikijwe amategeko.
Amashusho yashyizwe ku rubuga rwa Twitter, yafatiwe mu mujyi wa Musanze agaragaza abagabo bane bambaye imyenda ya gisivile bateruye umugabo bamushushubikanya, kandi bamwe muri bo bamukubita ibipfunsi.
Bamushyira mu modoka nayo ifite ’plaque’ ya gisivile ihita igenda.
Uwitwa Yussuf Sindiheba washyize hanze amashusho aba bapolisi bari bambaye imyenda ya gisivili bari gukubita uyu muntu, yanditse kuri Twitter ati “Mwiriweho sinzi niba Polisi y’u Rwanda na RIB mwabasha kumenya iby’iyo modoka kuko uwo muntu bayitwayemo bahondaguraga gutyo mu ruhame ubu aho bamujyanye sinzi uko bari kumugenza. Ntangiye amakuru ku gihe.”
Kuri Twitter,Polisi yahise isubiza Bwana Sindiheba ko uwafashwe muri buriya buryo ari uwitwa Nshimiyimana Jean Pierre “wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura”.
Iti “Mwiriwe,Uyu wafashwe n’abapolisi bambaye imyenda ya sivili ni uwitwa Nshimiyimana Jean Pierre wari watorotse kasho ya Polisi nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.
Abapolisi babiri (2) bigaragara ko bamukubise nabo bafashwe kandi bazahanwa hakurikijwe amategeko.”
Bamwe ku mbuga nkoranyambaga bamaganye ubu buryo bwo gufata umuntu bwakozwe n’aba bapolisi bambaye imyenda ya gisivili.