Mu mudugudu wa Karwabigwi w’akagari ka Cyivugiza mu murenge wa Muko w’akarere ka Musanze haravugwa abaturage bakubise umusirikare bakanamutera amabuye.
Ibi byagarutsweho n’umuyobozi w’Ingabo za RDF zicunga umutekano muri uwo murenge ,ku itariki ya 23 Mata 2022 nyuma yo gusoza umuganda rusange ngarukakwezi wakozwe n’ abaturage ,ingabo,n’ubuyobozi bw’Umurenge batera ibiti birwanya isuri.
Umuyobozi w’Ingabo Ati “Hano iwanyu mufite abanzi batatu aribo:Ntiteranya,urumogi n’Inzoga z’inkorano. Akomeza agira ati :”Twaje hano iwanyu dutewe impungenge nuko abaturage ba hano mutemana,ndetse murwanya n’abasirikare aho mwateye umusirikare wacu amabuye.
Mukiganiro twagiranye n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Karwabigwi Dusengimana Jeam Damascene kuri telephone igendanwa yagize ati”Mugihe cya Covid-19 nta muturage wari wemerewe kunywa Inzoga mu kabare , ariko abaturage ba hano iwacu bo baranywaga,umunsi umwe umusirikare yaje gucunga umutekano areba utubare dufunguye hano mu isantere ya Karambi asanga bari kunywa,abagira inama ko batagomba kunywa Inzoga mukabari ko byabatera kwanduzanya Covid -19,hanyuma aragenda,ku wundi munsi agararutse asanga barikunywa inzoga mu kabare nanone.”
Mudugudu yakomeje agira ati: “,Kuri iyo nshuro ya kabiri uwo musirikare yafashe telephone igendanwa arabafotora,akimara kubafotora bamwe mubari muri ako kabari bamwirutseho bamutera amabuye,abandi bashaka kumukubita ,abonyeko bamurembeje yahungiye iwanjye,namushyize munzu ndafunga,mpamagara ubuyobozi bw’Umurenge , ubuyobozi buhageze nibwo njyewe nuwo musirikare twasohotse munzu,”
Mudugudu ati”Ubuyobozi bw’Umurenge bumaze kuhagera bwafashe uwo musirikare bumukiza abo baturage. Abo baturage bahise batoroka bamaze ukwezi kurenga bataragaruka,aho bagarukiye ubuyobozi bw’umurenge bwabaciye amande basaba n’imbabazi,gusa sinzi ngo ayo mande ngo ni angahe,”
Mubyo umuyobozi w’Ingabo zicunga umutekano muri uwo murenge yagarutseho,yababwiyeko biteye agahinda n’ubwoba kubona abaturage bateye batyo. Ati “Ibi byose biterwa na ba banzi batatu twavuze haruguru,ibiyobyabwenge ni umwanzi mukuru.
Umuyobozi w’umurenge wa Muko Edouard Twagirimana yasabye abaturage gushaka ingamba zo kurinda umutekano wabo bantu basinda bagakora urugomo ,harimo n’ubujura bw’ingurube bikomeje gufata indi ntera.
Mu gushaka kumenya neza icyo ubuyobozi bw’umurenge wa Muko bukora mu gukemura ibibazo by’abaturage bahohotera abasirikare bari mu kazi, Rwandatribune yahamagaye umuyobozi w’umurenge wa Muko Edouard Twagirimana, amaze kumva ko ari umunyamakuru umuhamagaye ahita akuraho telefoni. Turakomeza kugerageza kumuvugisha ibyo atangaza tukaza kubibagezaho igihe cyose ari butuvugishirize.
Charlotte Mukandayisenga
Nange ndashaka ubuvugizibwanyu
Hamagara 0788231524 cg Whandike Whatsapp kuri 0780341467