Abayobozi 6 beguye ku mirimo yabo kubera imikorere mibi, muri abo bayobozi harimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 4, ushinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu karere ndetse n’ ushinzwe ubuzima mu karere.
Kuri uyu wa mbere , tariki ya 30 Ukuboza 2019 , inteko rusange y’akarere ka Musanze yateranye isesengura imikorere y’akazi ndetse yiga no ku mabaruwa yanditswe na bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 4 aribo Mukasine Hélène wayoboraga umurenge wa Muko , Niyibizi Aloys wayoboraga uwa Musanze , Uwamahoro Adélaide wayoboraga uwa Kimonyi ndetse na Nsengiyumva Télesphore wayoboraga umurenge wa Nyange.
Abandi bakozi b’akarere ka Musanze beguye harimo ushinzwe ubutaka n’imikoreshereze yabwo mu karere Bwana Muhutangabo Joseph n’undi ushinzwe ubuzima mu karere Nsabiyera Emile.
Ku mirongo ya Telefoni zigendanwa , Rwandatribune.com yagerageje kuvugana n’aba beguye ku mirimo yabo ariko bamwe ntibazitaba izindi zitariho. Gusa babiri muri bo aribo uwayoboraga umurenge wa Kimonyi Madame Uwamahoro Adélaide yitabye Telefoni avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Yagize ati ” Nibyo nanditse negura koko ariko ni ku mpamvu zanjye bwite nta kindi ndenzaho.”
Ni mugihe mugenzi we Muhutangabo Joseph nawe yitabye Telefoni y’umunyamakuru wa Rwandatribune.com avuga ko yeguye ku bushake bwe.
Yagize ati “Nanditse negura ariko nabikoze ku bushake bwanjye kuko ntawabimpatiriye”.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Madame Nuwumuremyi Jeanine aganira na Rwandatribune.com yemeye ubwegure bw’aba bose kubera ko bavugaga ko beguye ku mpamvu zabo bwite cyane ko umuvuduko w’igihugu n’akarere by’umwihariko bigenderaho mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage batashobora kujyana nawo.
Aragira ati “Impamvu batanga ni izabo bwite kandi umuvuduko w’akarere mu iterambere ry’abaturage ntibajyanaga nawo kuko bavugaga ko gukorera abaturage batakibishoboye ndetse byanagaragaye ko ku ruhande rw’isuku ntacyo bakoze ndetse ko na gahunda y’irondo itakorwaga uko bigomba kuko batararaga mu mirenge bashinzwe.”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine yakomeje atangariza Rwandatribune .com ko ntagitangaza kirimo kuko uwasezeye yasimburwa. Aha ni naho yasoreje asaba abandi bakozi b’akarere kwisuzuma , bareba ko ibyo bakora babikorana umutima nama wabo birinda gutonesha ahubwo bakitanga kuko aribo bagaragu b’abaturage.
Yagize ati ” Abaturage turabakunda cyane. Ku bw’ibyo nta kiguzi umuturage yakagombye gutanga kugira ngo akorerwe ibyo yemererwa n’amategeko.
IRASUBIZA Janvier