Ba ofisiye mu gisirikare 34 bo mu bihugu icyenda bya Afurika kuri uyu wa Mbere batangiye amahugurwa y’ibyumweru bibiri agamije kubafasha kurushaho kuzuza inshingano mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UN).
Ni amasomo ari kubera mu kigo cy’igihugu cy’amahoro (Rwanda Peace Academy) giherereye mu karere ka Musanze, abasirikare bari kuyakurikirana bafite kuva ku ipeti rya ‘Captain’ kugera ku rya ‘Lieutenent Colonel’.
Aya masomo agamije kongerera ubushobozi bariya basirikare mu birebana no kuzuza inshingano za gisirikare binyuze mu gukora kagaragara ku cyicaro cy’ubutumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye UN ifitemo bene ubu butumwa.
Bamwe mu basirikare bitabiriya aya mahugurwa bavuga ko mubyo bagiye kwigira bizabafasha kwita no kubungabunga uburenganzira bwa muntu mu bihugu birimo intambara n’amakimbirane.
Cpt Dinah Mutesi wo mungabo z’ u Rwanda yagize ati”aya mahugurwa azadufasha kuzuza inshingano zacu neza mu gihe tuzaba twagiye mu butumwa bw’amahoro; kwiga nibyiza kuko bitwongerera ubumenyi ndetse no gukora ibyo tuba twoherejwemo kinyamwuga ”
Maj.Mboga Said Mbega watuutse mu ngabo za Tanzaniya yagize ati”bizazamura urwego rwacu mu mikorere yaho tuzaba twohereje mu kubungabunga amahoro”
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’amahoro, Col Jill Rutaremara yavuze ko aya mahugurwa adasanze kuko yitabiriwe n’ibihugu bitari ibya Afurika y’uburasirazuba gusa nkuko bisanzwe ku yandi mahugurwa iki kigo gitanga, ashimangira ko bizatanga umusaruro
Ati” ibi bizatanga umusaruro mwiza kuko hitabiriye ibihugu bitandukanye byo muri Afurika kandi ku mwitozo bazajya bigiraho bazafatira urugero kuri Santrafurika nk’igihugu kiberamo ubutumwa bw’amahoro bugoranye.”
Yakomeje agira ari, “ibihugu by’iitabiriye rero bafiteyo abasirikare benshi muri icyo gihugu bizabafasha kuzamura imikorere yabo n’imikoranire mu kubungabunga amahoro, ikindi kandi ni abasirikare bazaba bakorera mu biro ibyo byose rero bizabaha imbaraga zo guhuza no gukorera hamwe”
Aya mahugurwa yatewe inkunga na Leta zunze ubumwe za Amerika binyuze mu kigo cyazo cyita ku gufasha ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi (GPOI)
Ibihugu byitabiriye ni Benin, Kenya, Mauritania, Niger, Rwanda, Senegal, Tanzania, Togo na Zambia.
Joselyne Uwimana