Ubuyobozi bw’akarere bufatuanyije n’urugaga rw’abikorera (PSF) mu karere ka Musanze biyemeje gukumira indwara z’ibyorezo birimo na Coronavirus iri guhitana benshi hirya no hino ku isi.
Kwimakaza umuco w’isuku ni umwe mu myanzuro 7 yafatiwe mu biganiro byahuje abikorera bo mu karere ka Musanze n’ubuyobozi bw’aka karere. Nyuma y’icyorezo cya Ebola cyavuzwe no mu bihugu by’abaturanyi, hateye ikindi cyitwa Coronavirus yaturutse mu gihugu cy’ubushinwa , kikaba kimaze guhitana abarenga 3,120 mu bihugu bitandukanye.
Aha ni naho Guverinoma y’ u Rwanda ihera isaba abanyarwanda kwitwararika isuku ndetse n’abanyamahanga binjiye mu gihugu bakabanza gupimwa no gusuzumwa ko nta winjiye mu gihugu afite ubwo bwandu bwa Coronavirus.
Mu guhshyira mu bikorwa ibyifuzo bya Guverinoma y’u Rwanda , akarere ka Musanze ntikasigaye inyuma kuko ahantu hahurira abantu benshi nko ku nsengero , Kiliziya , ku nyubako z’ubuyobozi , amabanki n’ibigo by’imari katangiye gushyirwa amazi meza , isabune na ‘Kandagira ukarabe’ ndetse ahenshi hagashyirwa n’umuti usigwa mu ntoki mbere yo kwinjira ahantu hari abantu benshi.
Nsanzabagenzi Anne Marie ni umwe mu bagize urugaga rw’abikorera ukorera mu isoko rinini rya Musanze GOICO PLAZA , wabwiye Rwandatribune.com ko ingamba zafashwe mu gukumira indwara z’ibyorezo zirimo na Coronavirus.
Aragira ati “ Kandagira ukarabe zisanzwe ziriho ariko bitari cyane hirya no hino mu mujyi wa Musanze. Gusa ,tugiye kuzongera kuko icyorezo cya Coronavirus cyatangiye guhitana abantu ariko tukaba tutifuza ko cyagera iwacu. Tugomba rero kugira isuku ndetse nk’abacuruzi tukifuza ko buri wese winjiye mu isoko rya Musanze abanza gukaraba.”
Mugenzi we , Uwizeyimana Daniel nawe yemeza ko nibashyira hamwe n’ubuyobozi mu kunoza isuku nta kabuza bizagerwaho kandi indwara z’ibyorezo zizakumirwa.
Ati “Abacuruzi dufite ingamba nziza mu kunoza isuku kuko uwinjiye wese hano mu isoko rya GOICO PLAZA , yaba umucuruzi cyangwa umuguzi , agomba kubanza agakaraba kuri uriya muti kugira ngo dukumire indwara z’ibyorezo zirimo na Coronavirus iri kubiyogoza ku isi. Twiyemeje kubirwanya twivuye inyuma.”
Perezida w’urugaga rw’abikorera mukarere ka Musanze , Turatsinze Straton avugana na Rwandatribune.com yemeje ko isuku bagiye kuyigira umuco mu bacuruzi bose.
Aragira ati “Nka Perezida w’abikorera , nzakora ibishoboka byose kugira ngo buri mucuruzi wese agire ubwiherero na ‘Kandagira ukarabe’ ku muryango we kugira ngo umugannye abone aho akarabira n’aho yakwiherera , nibiba ngombwa , utabyubahirije twitabaze abakirizi b’imisoro n’amahoro ba Ngali bamuducire amande. Nitwe tubona amafaranga avuye mu batugurira aribo baturage. Nta mpamvu yo kutabakirana isuku ngo nabo tuyibatoze.”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze , Nuwumuremyi Jeanine ashima cyane Banki n’ibigo by’imari byatangiye gahunda yo gukarabya ababagannye , bityo agasaba ibigo , amadini n’izindi nzego kugera ikirenge mu cy’ibyo bigo by’imari.
Aragira ati “ Ubundi isuku iri mu muco w’abanyarwanda kandi ikaba n’isoko y’ubuzima. Nta suku , nta buzima ariyo mpamvu buri wese agomba kubishyira muri gahunda ye ya buri munsi. Twaganiriye ku cyorezo cya Coronavirus yateye ku rwego rw’isi ariyo mpamvu tugomba kwirinda kandi kuyirinda nta kundi uretse kugira isuku cyane cyane mu ntoki.”
Nuwumuremyi Jeanine yakomeje asaba abantu bose gushyiraho ‘Kandagira ukarabe’ ndetse n’umuti wica Mikorobe kugira ngo umaze gukaraba yisige n’umuti ku ntoki , bityo hirindwe gukwiza izo mikorobe zitera indwara.
Ku kibazo cy’ubwiherero rusange butagaragara mu mujyi wa Musanze , umuyobozi w’akarere yatangarije Rwandatribune.com ko ku bufatanye n’abacuruzi bakorera mu masoko yose hirya no hino mu karere bagomba kubigira ibyabo kuko ngo nta bwiherero , nta suku. Aha niho yahereye asaba ba Rwiyemezamirimo kugirana amasezerano n’abacuruzi , bityo aho umucuruzi akorera , hakarangwa n’isuku.
SETORA Janvier